Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025, Nibwo Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu, ahaherereye mu mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyanyana, umwe ahita apfa.
Amakuru avuga ko aba bana babiri ni uw’imyaka 12 n’uwa 11 bo mu Karere ka Rutsiro, barohamye ubwo bari mu bwato nyuma yo kubufata babusanze ku nkombe z’ikiyaga, bakabujyamo bagiye gusarura amapera ku kirwa. Ubwo barohamaga umwe yahise apfa, mu gihe undi yarohowe akiri muzima.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bana barohamye umwe agapfa undi agatabarwa.
Yagize ati “Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z’Ikiyaga bararohama Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n’abantu bari mu bwato bigenderaga.”
Gitifu Bisengimana yibukije abaturage ko amazi y’ikiyaga adakinishwa bakumva ko kuyajyamo bisaba kwikwiza ukambara imyambaro yabugenewe, kuko kujyamo utabyujuje uba wishyiriye urupfu ndetse ko ababyeyi bagomba kwibutsa abana babo ko ikiyaga atari icyo kwisukirwa, kuko nta muntu ukimenyera dore ko niyo uzi koga ki kwica.