Nyarugenge: Bagoteye mu gipangu Umuyobozi wa Sosiyeti ya Energy Trading nyuma yo kumenya ko igiye kubatorokanira amafaranga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-22 10:06:07 Amakuru

Mu masaha asatira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Nibwo abaturage biganjemo urubyiruko baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, bigabije ahakorera kompanyi yitwa Energy Trading ikorera mu Kagari ka Kabasengerezi, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bayishinja ubutekamutwe nyuma yo kuyishoramo amafaranga.

Bamwe muri bo baganira BTN TV yahasanze, bayitangarije ko iyi myivumbagatanyo bayikoze nyuma yo kumenyeshwa iyi Sosiyeti" Energy Trading" itagikorera ku butaka bw'u Rwanda kuko abayobozi babo( Bivugwa ko ari Abashinwa), bamaze kuzinga utwabo berekeje ku kibuga cy'indege kandi hari amafaranga yabo bari babafitiye.

Aba baturage bakomeza bavuga ko batangiye gukorana na Energy Trading mu mpera z'ukwezi kwa Mata uyu mwaka, aho ubuyobozi bwayo bwabanje gukora ubukangurambaga bushishikariza abantu ibyiza byayo nuko uyishoyemo amafaranga yunguka noneho bakimara kubyumva bahita bayiyungaho batangira guhabwa amahugurwa yuko bazajya binjiza ndetse nuko uzanye umukiriya hari inyungu azajya amuhererwaho.

Bagize bati" Ubundi aba mbere batangiye gukorana na Energy Trading ikora ubucuruzi bw'amafaranga kuri murandasi  kuva mu mperza z'ukwezi kwa 4(Mata) noneho abandi benshe batangirana nayo mu ntangiriro z'ukwezi kwa 5(Gicurasi) uyu mwaka. habanje gukorwa ubukangurambaga turabyumva nyuma hakurikiraho kudukoresha amahugurwa, badushishikariza inyungu izajya ituruka ku mfaranga twatanze, ndetse ko niba hari umukiriya winjiriye kuri link yanjye nzajya mubonaho inyungu y'amafaranga".

Bakomeza bati" Uko turi hano twese twashoyemo amafaranga atandukanye arimo 17,000 Frw, 500,000 Frw na 2,000,000 Frw, tuzana abandi ngo bashoremo none twatangiye gufatwa nk'abatekamutwe. Nijoro twakiriye ubutumwa ku rubuga rwa Whatssapp duhuriyemo buvuga ko bagiye batagikorera mu Rwanda rero nibwo twahise tuhabyukira, twangira Faustin uyiyobora kuko ntiyari buyaducikane".

Ubwo abanyamakuru ba BTN bari ahakorera iyi Sosiyeti ya Energy Trading, bagerageje kuvugisha uyihagarariye witwa Faustin wari wakingiranywe mu gipangu n'aba baturage nyibyakundiye kuko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwahise ruza kumuta muri yombi.

Aba baturage barasaba Leta kubakurikiranira iyi Energy Trading ikabasubizo amafaranga yabo kuko bayashoyemo bayitezemo amakiriro dore ko amwe bayabonye bayagujije.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ku rubuga rwa X, rwifashishije amashusho ya BTN TV agaragaramo aba baturage basabaga gusubizwa amafaranga yabo na Energy Trading Online, rwatangaje ko Abayobozi b’iyi Sosiyete batawe muri yombi ndetse RIB inaboneraho kugira inama abantu bariganyijwe na Energy Trading “gutanga ibirego kuri sitasiyo ya RIB ibegereye.”


Related Post