Gasabo: Polisi yataye muri yombi batatu barimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-22 13:45:21 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, Umudugudu wa Kinunga, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage, yafashe abasore batatu kekwaho ubujura.

Amakuru avuga ko abafashwe bategaga abaturage ku manywa na n'ijoro bitwaje ibyuma, bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa ni abasore batatu barimo Niyomugabo Theogene ufite imyaka 20 y'amavuko, Mutijima Olivier  w'imyaka 25 y'amavuko ndetse na Manariyo Vedaste aliyasi Byagara uri mu kigero cy'imyaka 31 y'amavuko, uyu akaba anakekwaho kuba mu itsinda ryategeye mu nzira bagatera icyuma umukozi ukorera Akagera Motor witwa Shala Djanga Albert ku italiki ya 03 Gicurasi uyu mwaka.
      
Polisi itangaza ko bafashwe nyuma yaho yari imaze iminsi yakira ibirego by’abaturage bavuga ko bategwa n’abajura bakabambura ibyabo ndetse bakanabakomeretsa.

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo kumva ko bazatungwa no gutwara ibyabandi ndetse ko nta mwanya abantu nkabo bafite muri iki gihugu, kandi ko ibikorwa byo kubafata bikomeje.
Iyo umujura agiye kwiba yitwaje ibyuma ntabwo aba akiri umujura gusa ahubwo aba yahindutse umugizi wa nabi.

Polisi y’u Rwanda yakomeje yibutsa abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru ku bantu bose bazi ko ari abajura.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya Polisi ya Gatsata kugirango bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubugenzacyaha.

Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali

Related Post