RDC: Minisitiri Constant Mutamba arashinjwa kunyereza Miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-22 14:01:45 Amakuru

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Nibwo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, yamwandikiye, asobanura ko Minisitiri w’Ubutabera ,Constant Mutamba Tungunga, yanyereje Miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Inteko yasabye Minisitiri Constant Mutamba guhita yegura by’agateganyo nyuma y’aho Ubushinjacyaha Bukuru busabye Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu kumwambura ubudahangarwa.

Amakuru avuga ko izi miliyoni zashyizwe kuri konti y’ikigo cy’ubwubatsi, kidafite aho gihuriye n’umushinga wo kubaka iyi gereza yagombaga gufasha Leta ya RDC kugabanya ubucucike mu magereza.

Ubusanzwe itegeko rigenga imikorere ya Guverinoma ya RDC riteganya ko iyo uyigize akurikiranyweho ibyaha, yegura mu masaha 24 uhereye igihe atangiye gukurikiranirwa. Iyo atabikoze, afatwa nk’uweguye.

Inteko yashyizeho Komisiyo yihariye y’abadepite ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha. Biteganyijwe ko izahata ibibazo Minisitiri Mutamba mbere yo gutanga raporo izashingirwaho mu kumwambura ubudahangarwa.

Related Post