Uruzinduko rwa Joseph Kabila i Goma rwakiriwe neza na AFC/M23

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-26 07:06:53 Amakuru

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025, Nibwo Umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23 kizwi nka ARC, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko Joseph Kabila Kabanga wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yageze mu Mujyi wa Goma ugenzurwa n’ihuriro AFC/M23.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Lt Col Willy Ngoma, yagize ati “ARC/AFC itangaje inezerewe ko uwahoze ari Perezida na Senateri w’icyubahiro, umusirikare w’abaturage, Joseph Kabila Kabange, yageze mu bice bigenzurwa na M23/AFC. Harakabaho impinduramatwara.”

Mugenzi we wo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka nawe ku rubuga rwe rwa X, yishimiye urugendo rwa Joseph Kabila i Goma agira ati “Tumwifurije uruzinduko rwiza mu bice byabohowe.”

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko kujya i Goma kwa Kabila ari amahitamo meza, cyane ko yafashe icyemezo cyo kutaguma mu buhungiro yahatiwe kujyamo mu mpera za 2023.

Yagize ati “Gutaha k’umunyapolitiki ukomeye kwakiriwe neza. Yagize amahitamo meza, aho kuguma mu buhungiro yahatiwe kujyamo. I Goma, JKK ahawe ikaze, mu gice cyonyine cy’igihugu kitabamo ibyemezo bigamije inyungu bwite z’abantu, gufunga bifite impamvu za politiki, igihano cy’urupfu, ivanguramoko, imvugo z’urwango.”

Nangaa yahaye ikaze n’abandi bose bifuza gusubira muri RDC, kugira ngo hamwe na AFC/M23, bahagarike ubutegetsi bw’igitugu, amacakubiri ndetse banateze imbere RDC.

Tariki ya 23 Gicurasi ubwo Kabila yagezaga ijambo ku Banye-Congo, yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko i Goma mu minsi mike iri imbere, anaboneraho guhakana amakuru yavugaga ko yasuye uyu mujyi tariki ya 18 Mata 2025.

Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.

Related Post