Mu Rwanda hagiye kubera Inama Mpuzamahanga ya ISO: Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-27 07:30:10 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025, Nibwo muri Village Urugwiro hateraniye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

Imyanzuro yafatiwemo: 

1. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry’abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y’imishinga Leta ishoramo imari. 

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki yo gusangira amakuru. Iyi Politiki igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y’Inzego n’ibigo bya Leta. 

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma z’ibihugu 12 bikurikira: Eswatini, Gineya, Liberiya, Malawi, Mali, Zimbabwe, Ubufaransa, Jeworujiya, Polonye, Oman, Suriname na Canada. 

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. 

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw’umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga. 

6. Mu bindi: 

• Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 27 Kamena 2025 hateganyijwe imurikagurisha rya 18 ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rizabera ku Mulindi mu Mujyi wa Kigali. 

• Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2025 i Kigali hazabera Inama Mpuzamahanga y’ibihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO).

Related Post