Muhima: Ukekwaho gushaka kwiba abanyamahanga yateje impagarara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-27 13:57:46 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu w'Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bafashe umusore bikekwa ko yari agiye kwiba mu nzu ituyemo abanyamahanga, bane bamucungiraga bahita biruka barahunga.

Ubwo umunyamakuru wa BTN yageraga muri aka gace kafatiwemo uyu musore, yabwiwe n'abaturage ko: " Kugirango tumufate byatewe nuko we n'abagenzi be bane bahagaze igihe kinini ku rupangu rusanzwe rutuyemo abanyamahanga noneho mu kandi kanya abo bandi baragenda we asigara arungurukamo imbere bisa nkaho yacungaga epfo na ruguru kugirango asimbukiremo mu gihe abandi bari bagiye hirya no hino kumucungira.

Aba baturage bakomeje babwira btnrwanda.com bati" " Ubwo yararanganyaga amaso ku ruhande yatunguwe no kubona hari abamuhagaze iruhande noneho bamubajije icyo ahamara aho kubasubiza ahitamo kubereka igihandura, yirutse natwe tumwirukaho mu muhanda cyakora kubwo ibyago bye hagoboka umumotari wahise aheka kuri moto ye umunyerondo wo mu Kagari ka Rugenge bamufata atararenga umutaru.

Umusore wanganywe umutarimba, agifatwa yahise agezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima gusa ubwo yahatwaga ibibazo yasobanuye ko ntaho ahuriye n'ibikorwa by'ubujura kandi ko atari agamije kwiba aho hantu yari ahagazeho ahubwo yari ategereje bagenzi be bakorana mu mwuga wo gukanika imodoka.

Agira ati" Barambeshyera, sindi umujura ntanaho mpuriye nabyo kuko aho bamfatiye sinaringiye kuhiba ahubwo nari ntegereje bagenzi banjye dukorana mu bukanishi".

Nubwo yatangaje ibi, ubwo yanyuzwaga ku mazu y'abacuruzi, hari umudamu watangarije BTN ko mbere yabanje kuzana n'abagabo batatu aho akorera maze bamwaka icyo kunywa hanyuma bakajya bamubaza ibibazo byinshi birimo no kumubaza umubare w'abantu bakunda kumugana ndetse n'igihe abacuruzi bakingira.

Yagize ati" Uyu musore yabanje kuza hano we n'abagabo batatu bashaka kunyiba, ndabona ariwe n'imyenda yari yambaye niyo agifite. Baje mbaha icyo kunywa ariko bakajya bambaza ibibazo byinshi[ hano mukinga ryari, haza abantu bangahe], bambaza niba nababonera inzu".

Aba baturage bakomeje bavuga ko hashize igihe kinini ikibazo cy'ubujura cyaracitse mu Murenge wa Muhima......

Inkuru iracyanozwa!!!!!!!

Related Post