I Kigali hatangiye amahugurwa y’Ingabo za EAC zitabara aho rukomeye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-05-08 06:12:33 Amakuru

By DUSHIMIMANA Elias

Ku cyumweru tariki ya 07 Gicurasi 2023, Nibwo umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Jean Baptiste Ngiruwonsanga, yatangije amahugurwa azamara iminsi itanu i Kigali y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe kurwana aho rukomeye   .

Ni amahugurwa agamije kwiga uburyo bwo kugarura amahoro mu bice birimo umutekano muke (Integrated Peace Operations Course) Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy n’Ubunyamabaganga bw’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force: EASF).

Kuri iyi nshuro aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 33 barimo abayobozi mu ngabo, abapolisi n’abasivili bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia na Uganda.

Agamije kongerera ubumenyi abo muri izo nzego ku bijyanye n’ingamba bafata mu gihe baba bahurijwe hamwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gice runaka.

Brig Gen Ngiruwonsanga yagaragaje ko yishimiye kuba inzego za gisirikare, polisi n’abasivili bateraniye hamwe bari kwiga uko bahangana n’ibibazo by’umutekano muke ushobora kuba mu gice runaka bafatanyije.

Ati “Aya masomo azagira uruhare mu kongera ubushobozi bwo gutegura no gukorera hamwe tutibagiwe guhanahana amakuru ku bashobora koherezwa mu butumwa bw’amahoro.”

Yakomeje avuga ko abagiye guhabwa ayo masomo azarangira kandi bafite ubushobozi bwo gufata ingamba zihuriweho mu kugarura amahoro ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba bagomba kuzuza inshingano zabo mu butumwa barimo neza.

Umugaba w’Ingabo za EASF, Col Ibrahim Mohamed, yagize ati “Ingabo za EASF zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Nk’ubu abayobozi hafi ya bose bahawe ayo masomo bari kuyifashisha mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ubu turi kubigisha guhora biteguye mu gihe haba ikibazo bagakenerwa bajya gutabara.”

Umuyobozi muri Polisi y’u Burundi, Colonel de Police Bahufise Terence, yavuze ibihugu byose bisanzwe gifite uko bitangamo ayo masomo ariko ubu, “buri gihugu kizatanga ubunararibonye bwacyo”.

Ntabwo abusanya n’Umuyoyobozi ushinzwe ibikorwa mu Nkeragutabara mu Ntara y’Amajyepfo, Major Alex Tumwine, wavuze ko amasomo nk’aya aba ari ingirakamaro kuko abantu bo mu bihugu bitandukanye baramutse badahugurijwe hamwe byagorana kugarura amahoro mu buryo bworoshye.

Uyu muyobozi wagiye muri ubu butumwa mu bihugu bitandukanye birimo Sudani mu Ntara ya Darfour na Sudani y’Epfo, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwiga uburyo bwo guhana amakuru kuko “itumanaho ari cyo kibazo cya mbere abari mu butumwa bagira ku buryo iyo gikemutse bifasha gukora ibyo ushinzwe mu gihe gikwiriye.”

EASF yashinzwe mu 2002.

Aya mahugurwa yateguwe ku bifatanye n’Ingabo za Finlande zibarizwa mu kigo gishinzwe gutanga amasomo yo kugarura amahoro (Finnish Defence Forces International Centre: FINCENT), ari nacyo kiri gutanga aya masomo.

Umuyobozi wa FINCENT, Lt Col Niclas Von Bonsdorff, yavuze ko mu myaka 13 bahaye ingabo za EASF ubumenyi mu kugarura amahoro bijyanye n’imirongo migari ya Loni.


Related Post