Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Algérie

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-03 13:09:26 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kamena 2025, NIbwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Algérie, aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ku butumire bwa mugenzi we Abdelmadjid Tebboune.

Byitezwe ko muri uru ruzinduko, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizabera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu wa Algérie, El Mouradia Palace, nyuma y’ibiganiro bizahuza impande zombi ku mikoranire.

Mu ruzinduko rwe i Alger, Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rwa Maqam Echahid mu kunamira ababuze ubuzima bwabo mu ntambara yo kurwanira ubwigenge bwa Algérie.

Azanasura kandi Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubwenge buhangano, AI, (ENSIA) ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda, aho bakurikira amasomo ya ‘Artificial Intelligence and Data Science’ nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni urwa kabiri agiriye muri Algérie kuko urwa mbere yarukoze mu 2015.





Amafoto: Village Urugwiro

Related Post