Ku Cyumweru tariki ya 01 Kamena 2025, Nibwo abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bagera ku 140 bo muri Kaminuza ya Gitwe, iherereye mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi, Banasura Urwibutso rwa Ntarama.
Bakigera kuri uru rwibutso rwa Ntarama, Basobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bwigishije ingengabitekerezo y’amacakubiri n’urwango kugeza habaye Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana.
Umwe mu banyeshuri bari basuye uru rwibutso rwa Ntarama, yavuze ko uru rugendo ari ingenzi kuko iyo basuye inzibutso bahungukira ubumenyi bwinshi ku mateka ya Jenoside kuko ntawanshuka nzi ukuri.
Ati’’ Gusura inzibutso nk’izi ni byiza cyane
kuko ntahanye ibitekerezo bishya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo
nasize ndabibasangiza, buri wese azakore ibishoboka byose ahagere abyirebere,
anafate ingamba nk’izo nafashe ko ntawanshuka ngo Jenoside ntiyabaye.’’
Dr.
Rwandema Joseph, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza(Vice Chancellor), mu kiganiro
yagiranye na BTN, yavuze ko ibigo by’amashuri bikwiye gushyira imbaraga ku
gufasha abanyeshuri kwiga amateka yihariye kuri Jenoside, binyuze mu masomo
biga ndetse no gusura inzibutso kuko bifasha urubyiruko guhangana n’abahakana
Jenoside.
Yagize ati “Bayobozi, barimu namwe banyeshuri bo hirya no hino mukwiye gushyira imbaraga muri ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside, abanyeshuri kimwe n’abarezi bakagira umwihariko wo gusura inzibutso kuko bifasha ku gusobanukirwa amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, bigafasha ku kurwanya no kutemeranya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ndakangurira buri wese ubarizwa mu burezi,
abanyeshuri, abarimu n’abayobozi bo mu gihugu ndetse namwe ba Kaminuza ya Gitwe,
kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Mukwiye gutoza abantu aho muri hose
kugira umutima wa kimuntu no kwitabira gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda
ubwiyunge n’ubudaheranwa dukesha Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo
dukomeze gukumira ko jenoside yazongera kuba mu Rwanda n’ahandi hose.”
Dr Rwandema yakomeje abwira ikinyamakuru btnrwanda.com ko Kaminuza ya Gitwe yiyemeje gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro inzirikarengane zishwe muri Jenoside zizira uko zavutse ndetse no kurushaho gusigasira amateka yayiranze kandi ko ari igikorwa ngarukamwaka.
Akomeza ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igikorwa ngarukamwaka, Kaminuza ya Gitwe buri mwaka twifatanya n’Isi yose mu kwibuka, by’umwihariko tugasura urwibutso rumwe. Hanyuma uretse gusura urwibutso akenshi tumenya amateka yihariye nk’ayo twumvise hano I Ntarama, hakazamo no kuremera umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bushobozi twishatsemo.
Dushima Leta y’Ubumwe
bw’Abanyarwanda kuko kuva Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, ntarondamoko rikibarizwa mu bigo by’amashuri, ikimenyane gishingiye ku bwoko
runaka ibyo byarasibanganye, iyo myumvire ntabwo ikiriho, uburezi
buriho ubungubu ntiburera abicanyi, uburiho ubu, burera Abanyarwanda b’ejo baha
Igihugu icyizere kandi bazanagiteza imbere.”
Dr. Rwandema Joseph, Yagarutse ku mpamvu
zatumye bahitamo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.
Ati: “Icya mbere ni amateka yaho binagaragaza kimwe nk’ikimenyetso ko umugambi wo gutsemba Abatutsi utaje mu 1994, hari ibintu byinshi by’Abanyarwanda (Abatutsi) bari bagambiriwe kwicwa noneho aho kugira ngo ubuyobozi bwariho icyo gihe buhagarike kwica ngo ituze rigaruke mu bantu bugafata icyemezo mbere wagira ngo hari impuhwe zirimo ariko mu by’ukuri cyari kigamije kubacira ishyanga, ahantu hari ubuzima bugoye, hari isazi ya tsese ndetse habaga n’izuba ryinshi.”
Evode RWANGOMBWA, umukozi wa MINUBUMWE, yatangiye ashimira Kaminuza ya Gitwe izibukira ku cyicaro cyayo ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi ku wa 05 Kamena uyu mwaka, kuba yazanye abanyeshuri, b’abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo nabo bige amateka. Yakomeje avuga ko by’akarusho kuba baherekejwe n’ubuyobozi bw’ikigo ibi bigaragaza kubiha agaciro.
Mubyo Rwangombwa yasobanuye harimo kuba
Jenoside yarateguwe igihe kinini na Leta ikaza guhagarikwa n’umuryango wa FPR
Inkotanyi, uyu munsi hibukwa ko Imana yakoresheje abasore n’inkumi biyemeje
gutanga ibishoboka byose ngo bahagarike ubwicanyi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu karere ka Bugesera, rusanzwe ruruhukiyemo abarenga 5000, barimo abasaga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, mu Murenge wa Ntarama.Urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama, ni imwe mu ngoro ndangamurage esheshatu za jenoside mu Rwanda hakaba haruhukiye imibiri y’abarenga ibihumbi bitanu.
Mahoro
Samson/BTN i Bugesera