Nyarugenge: Umusore w’imyaka 20 wahanutse mu igorofa rya 13 agahita apfa, yasize urwandiko runenga abayeyi be-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-05 08:32:35 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025, Nibwo ahagana Saa 03h10 p.m, umusore witwa Ishimwe Thierry yahanutse aturutse mu igorofa ya 13 ku nyubako iri ahazwi nko kwa Makuza iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi rwagati ahita apfa, bikekwa ko yiyahuye ku bushake dore ko yasize ubutumwa buri mu ibaruwa bunenga ababyeyi be. 

Bamwe mu baturage biganjemo ababonye nyakwigendera yiyahura, babwiye BTN TV ko batunguwe no kubona uyu musore afata umwanzuro wo kwiyahura kandi akiri muto.

Bagize bati” Twatunguwe cyane no kubona uyu musore mwiza asimbuka mu igorofa akikubita hasi agahita yangirika, amagufa ye yaturaguritse aranyanyagira. Biragoye gusobanukirwa impamvu yatuma abantu biyahura, noneho muri ubu buryo bubabaje ikindi Leta ikwiye gusuzuma impamvu abantu bose bashaka kwiyahura baza kuri iyi nyubako, bajye babanza gusaka abinjiyemo bose”.

 

Undi ati“Twebwe rero twatunguwe no kumva ikintu kiraturikiye inyuma yanjye, noneho turebye dusanga ni umuntu wikubise hasi [...] Yari yambaye umupira n’inkweto, ipantalo ariko twabonye ari n’umwana ntabwo twamenya ngo yiyahuye azira iki, barebe icyatumye yiyahura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamije iby’aya makuru, aho ku murongo wa telefoni, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore witwa Ishimwe Thierry bayamenye kandi iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyabiteye dore ko hari urwandiko yasize yanditse, avuga ko arambiwe Isi kandi asezera abo babanye.


Yagize ati” Nibyo koko amakuru tayamenye, aho twabwiwe ko hari umusore witwa Ishimwe Thierry wahanutse ku nyubako yo kwa Makuza mu igorofa rya 13, Polisi na RIB twahise tuhagerera ku gihe kandi hahita hatangira iperereza ngo hamenyekane icyabiteye. Biragaragara ko yiyahuye yabiteguye kuko mbere yo guhanuka ngo apfe yabanje gusiga urwandiko, aho yanditse avuga ko arambiwe iby’iy’Isi kandi asezeye abo babanye bose”.


CIP Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.


Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko nyakwigendera mbere yo gufata umwanzuro wo kwiyahura, nuko yabanje kwicara muri restaurant iri mu igorofa ya 13 yicaramo ari wenyine hanyuma arasimbuka ndetse urwo rupapuro yari yararwanditse ku wa 20 Gicurasi avuga ko arambiwe ubuzima abayemo, asaba imbabazi abo yahemukiye, ashimira abamubaye hafi, agaya ababyeyi be ko batamwitayeho ndetse anabasaba ko bakwita kuri murumuna we.


Imanishimwe Pierre/BTN TV i Kigali

Related Post