Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Kibenga, mu Murenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, baratabariza abana bane basizwe mu itongo na nyina ubabyara nyuma yuko ubuyobozi bufashe umwanzuro wo kumusenyera inzu bari batuyemo.
Bamwe muri bo baganiriye na BTN TV, bavuze ko
kugirango abana batangire kwiraza mu itongo, byaturutse ku mwanzuro ubuyobozi
bw’Akagari ka Kibenga bwafashe bwo gusenya inzu yari isanzwe ituwemo nabo hamwe
na nyina ubabyara kuko ngo yari iri mu kajagari.
Bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko nyina ubwo
yabonaga bamusenyera inzu, yabaye nkuhungabana agata umutwe noneho mu kanya
gato ahita atorongera kugeza ubwo butangiye guhumana ariko abaturanyi bakizera
ko isaha n’isaha ari bugaruke asange abana gusa bwije cyane babona amazi si
yayandi bityo biyemeza kurarira aba baziranenge barimo umwana w’amezi Umunani.
Bagize bati “ Mu byukuri ibyabaye ni agahoma munwa
kuko iyi nzu yasenywe, bari basanzwe bayituyemo kandi igihe kirekire, gusa
byakozwe ngo mu rwego rwo gusenya utujagari. Nyina w’aba bana rero akimara
kubona ibimubayeho, asenyewe kubyakira byaramunaniye kuko yahise ahungabana
bimuviramo gutorongera kugeza n’ubu ntaragaruka ngo asange abana be.
Twebwe rero nk’abaturanyi babo, tukimara kubona
ibyabaye kuri uyu muryango, twiyemeje kuba hafi y’aba bana barara mu itongo,
tukajya ibihe, tukabararira ngo hatagira abagizi ba nabi babambura ubuzima
cyangwa igisimba gishobora kubarya bagapfa, ubundi twe tubibona nk’akarengane
kuko iyo nzu yasenywe bayituyemo igihe kirekire”.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine
Ntirenganya, mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa telefoni, iki kibazo
ubuyobozi bukizi gusa bukaba bwatunguwe no kumva abana bagaruwe kurara muri ibyo bibati kandi mbere bari bajyanywe kwa nyirakuru, bisa nkaho ababyeyi babo ibyo bari gukora bisa nko kwigomeka ku buyobozi.
Ntirenganya watangaje ko iki kibazo ubuyobozi bugiye kugikurikirana: Ati “Mu byukuri ibyakozwe bisa nk’ikintu cyo
gushaka kwigomeka ku buyobozi kugirango berekane ko ubuyobozi bwabakuriyeho
inzu butagakwiye kuyikuraho, twamenye ko abana bajyanywe kwa nyirakuru, kuba
kwa sekuru, ikigaragara ni ababyeyi babo babikoze gusa twaje kwakira amakuru
avuga ko bagaruwe kurara muri bya bibati, ababyeyi babo babikoze mu rwego rwo
kugaragaza ko badafite ubushobozi kandi barabonye amafaranga yo kubaka iyo nzu
y’akajagari biba byerekana ko basanzwe bafite ubushobozi.
Akomeza ati “ Turashaka uko tumenya aho ababyeyi babo
bari tubaganirize bareke gushaka gukina n’ubuyobozi, niba abana bari kuba kwa
nyirakuru tuba twizeye ko batekanye kandi nitubona hari ubundi bufasha bakeneye
tuzakora ibishoboka byose bakomeze kugira uburenganzira bwabo, Amakuru twakiriye
mu mudugudu avuga ko se ubabyara afite imirimo akora mu nganda ndetse na nyina
asanzwe afite icyarahani”.
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali