Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-05 14:33:51 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025, Nibwo Ishyaka rya Patriotic Front ryatangaje ko Edgar Lungu wabaye Perezida w’igihugu cya  Zambia, yitabye Imana afite imyaka 68  mu gihe yari ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere muri Afurika y’Epfo kubera indwara itatangajwe.

Edgar Lungu yayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza muri 2021, aza gutsindwa amatora n’umukuru w’igihugu uriho ubu, Hakainde Hichilema.

Tasila Lungu-Mwansa, umukobwa wa nyakwigendera, mu butumwa yatanze hifashishijwe amashusho, yatangaje ko se yari amaze ibyumweru bike akurikiranwa n’abaganga, akaba yitabye imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri.

Yakomeje agira ati: “Muri uyu mwanya w’akababaro mpamagaje umwuka wa Zambia Imwe, Igihugu Kimwe, ingobyi y’iteka yayoboye imirimo ya Perezida Lungu ku gihugu cyacu.”

Mu mwaka wa 2015, Perezida Lungu yabaye Perezida nyuma yo gutsinda amatora adasanzwe yashyizweho nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari Perezida Michael Sata.

Nyuma yo kurangiza manda ya Sata, Lungu yongeye gutsindira kuyobora indi manda y’imyaka itanu yahereye mu 2016 kuko yari yabonye amajwi ari hejuru ya 50%.

Gusa amaze imyaka itandatu abaturage bagaragaje ko batishimiye imiyoborere ye yaranzwe n’ihungabana ry’ubukungu n’ubushomeri bwatumbagiye.

Mu matora yo mu 2021 yatsinzwe na Hakainde Hichilema wagiye ku buyobozi mu gihe yari yishimiwe cyane.

Related Post