Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Kamena 2025, Nibwo Ishyaka rya Patriotic Front ryatangaje ko Edgar Lungu wabaye Perezida w’igihugu cya Zambia, yitabye Imana afite imyaka 68 mu gihe yari ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere muri Afurika y’Epfo kubera indwara itatangajwe.
Edgar Lungu yayoboye Zambia kuva mu 2015 kugeza muri 2021, aza
gutsindwa amatora n’umukuru w’igihugu uriho ubu, Hakainde Hichilema.
Tasila
Lungu-Mwansa, umukobwa wa nyakwigendera, mu butumwa yatanze hifashishijwe amashusho,
yatangaje ko se yari amaze ibyumweru bike akurikiranwa n’abaganga, akaba
yitabye imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri.
Yakomeje agira ati: “Muri uyu mwanya w’akababaro mpamagaje umwuka
wa Zambia Imwe, Igihugu Kimwe, ingobyi y’iteka yayoboye imirimo ya Perezida
Lungu ku gihugu cyacu.”
Mu mwaka wa 2015, Perezida Lungu yabaye Perezida nyuma yo
gutsinda amatora adasanzwe yashyizweho nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari
Perezida Michael Sata.
Nyuma yo kurangiza manda ya Sata, Lungu yongeye gutsindira
kuyobora indi manda y’imyaka itanu yahereye mu 2016 kuko yari yabonye amajwi
ari hejuru ya 50%.
Gusa amaze imyaka itandatu abaturage bagaragaje ko batishimiye
imiyoborere ye yaranzwe n’ihungabana ry’ubukungu n’ubushomeri bwatumbagiye.
Mu matora yo mu 2021 yatsinzwe na Hakainde Hichilema wagiye ku
buyobozi mu gihe yari yishimiwe cyane.