Abayisilamu basabwe kurangwa n’indangagaciro zaranze Intumwa y’Imana Aburahamu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-06 16:00:21 Amakuru

Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya, ubwo kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo hizihizwaga Umunsi Mukuru w’Igitambo (Eid-al Adha) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, yasabye Abayisilamu kurangwa n’indangagaciro zaranze Intumwa y’Imana Aburahamu (Ibrahim), zirimo gukunda Igihugu.

Uyu munsi w’Igitambo utambirwamo amatungo arimo inka, ihene, intama n’ingamiya aho ziboneka, ukaba warakomotse ku gitambo Imana yashumbushije Ibrahim wari ugiye gutamba umwana we Ismael. 

Sheik Sindayigaya avuga ko iryo turo ritwanga n’umuntu ashimira Imana ko yamuhaye ingabire zitandukanye, agasangira n’inshuti n’imiryango ndetse n’abakene. 

Nyuma yo kugaruka ku mateka ya Ibrahim nk’uko ari muri Korowani, Sheikh Sindayigaya yasabye abemeramana bose kurangwa n’indangagaciro zamurangaga.  

Yavuze ko Ibrahimu yasabiraga igihugu cye umutekano, amahoro, ubukire, uburumbuke n’iterambere, bityo Abayisilamu bo mu Rwanda ngo bakwiye kugera ikirenge mu cye. 

Ati: “[…] Kandi Ibrahim akomeza asenga Imana ati abaturage b’iki gihugu ubahe amafunguro, ubahe ubukire. Ibyo byose ni ibigaragaza ko Ibrahim yakundaga Igihugu, akagisabira ibyiza ndetse akanasabira abagituye umutekano n’ibyiza n’ubukire n’ubukungu n’iterambere.”

Yahamije ko izo ari indangagaciro umwemeramana agomba kurangwa na zo, agakunda Igihugu cye ndetse akagisabira ibyiza kandi agahora ahangayikishijwe n’ikibi cyose cyaba ku gihugu cye.

Yakomeje agira ati: “Igihugu cyawe gisibanuye ubuzima bwawe, abawe n’ibyawe. Iyo gihungabanye ibyawe n’abawe n’ubuzima bwawe byose birahungabana.”



Mufti w’u Rwanda Sheikh Mussa Sindayigaya yasabye Abayisilamu kurangwa n’indangagaciro zaranze Intumwa y’Imana Aburahamu

Related Post