Ruhango: Amatungo asigaye asangira ubushyuhe naba nyirayo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-12 12:37:16 Amakuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Gikoma, bavuga ko babangamiwe n’abajura bitwikira ijoro bakabibira amatungo, ibintu bavuga ko bibasubiza inyuma mu iterambere n’imibereho yabo, bakaba basaba inzego bireba ko hafatwa ingamba zikakaye, aba bajura bakarwanywa.

Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga muri Santeri y'ahazwi nko ku Irebero, bagaragaza ko bahangayikishijwe cyane n'urubyiruko rwitwikira ijoro rukabacucura ibintu bitandukanye birimo amatungo n'ibyo kurya bahinze, aho rimwe na rimwe babikora babanje gucukura amazu.

Bakomeje bavuga ko ubu bujura bukorwa n'insoresore zifatanyije n'abakobwa baba biriwe banywa inzoga zihenze mu tubari, bukomeje gufata indi ntera bigatuma urugomo rurushaho kwiyongera aho batuye.

Bati" Hano tubangamiwe cyane n’abajura bitwikira bakatwibira amatungo, hari insoresore zitwikira ijoro bakaza bagatobora amazu bagakuramo ibidutunga(Ibihingwa cyangwa ibyo kurya) ku buryo batwicisha inzara. Hari ubwo umuntu aba adafite ubwatsi cyangwa se ubushobozi ngo abe yagaburira amatungo ye mu kiraro, akayazirika mu isambu ye, iyo agiye kuyacyura asanga bayatwaye kera nk’ihene, kuba batwibira amatungo rero ni bimwe mu bidusubiza inyuma.”

Undi ati: “Dufite hano insoresore zirirwa zinywa inzoga zihenze noneho zarazihaga zikaboneza mu ngo zacu  kugirango babone icyo bazagura izindi mu minsi ikurikira none biri guteza urugomo, dusigaye nturarana n'amatungo. Aba rero ni bo bagira batya bagatobora ibiraro byacu amatungo abirimo bakayiba gusa ikibabaje nuko hari abo bafata ejo bakabarekura".

Kuri iki kibazo, ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars ntibyamukundira gusa nihagira icyo ubuyobozi bugitangazaho, BTN izabigarukaho.

Nubwo bavuga ibi, aba baturage bo mu Mudugudu wa Rebero bakomeza bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'abana bavuye mu ishuri bakayoboka ubuzima bwo ku muhanda dore ko basigaye bafatanya n'izi nsoresore ibishobora gutuma hiyongeramo amabandi mu minsi iri imbere bityo bakaboneraho gusaba inzego zitandukanye z'ubuyobozi gukurikirana iki kibazo.

Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post