Afurika y’Epfo: Abasirikare 249 bari mu butumwa bwa SADC muri RDC bageze iwabo bashimira Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-14 15:26:10 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, Nibwo  Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yakiriye abasirikare 249 b’icyi gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


Byari ibyishimo kuri abo basirikare ubwo bari bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo nyuma y’iminsi myinshi bari muri RDC mu gace kagenzurwaga na M23 bahoze bahanganye ku rugamba.

 

Ubu butumwa bwari bwahawe izina rya SAMIDRC, bwari bugamije gufasha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC kurwanya umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

 

Ingabo za SADC zatashye mu byiciro kuko habanje gutwara intwaro zazo na zo zahawe inzira mu Rwanda kuko ari yo mahitamo zari zisigaranye zerekeza muri Tanzania mbere yo kujya mu bihugu zaturutsemo.

Ubutumwa bwa SAMIDRC bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande zifitanye amakimbirane.

 

 

Related Post