Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, Nibwo Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yakiriye abasirikare 249 b’icyi gihugu bari mu butumwa bw’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byari ibyishimo kuri abo basirikare ubwo
bari bageze ku butaka bwa Afurika y’Epfo nyuma y’iminsi myinshi bari muri RDC
mu gace kagenzurwaga na M23 bahoze bahanganye ku rugamba.
Ubu butumwa bwari bwahawe izina rya
SAMIDRC, bwari bugamije gufasha ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa RDC
kurwanya umutwe wa M23 wigaruriye ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru
n’iy’Amajyepfo.
Ingabo za SADC zatashye mu byiciro kuko habanje gutwara intwaro zazo na zo zahawe inzira mu Rwanda kuko ari yo mahitamo zari zisigaranye zerekeza muri Tanzania mbere yo kujya mu bihugu zaturutsemo.
Ubutumwa bwa SAMIDRC
bwatangiye mu mpera za 2023. Muri Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu bya SADC
bafashe icyemezo cyo kubuhagarika mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’impande
zifitanye amakimbirane.