Umunyamaguru yagongewe Nyabugogo ahita apfa, 10 bakomerekera mu nzu ikatirwamo amatike

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-15 06:41:56 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025, Nibwo kuri gare ya Nyabugogo iherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kimisagara, Akagari ka Kimisagara, mu Mudugudu wa Nyabugogo, habereye impanuka ebyiri zapfiriyemo umunyamaguru umwe, abandi 10 bakomerekera mu nzu ikatirwamo amatike.

Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Youtong yavaga mu Mujyi yerekeza muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo, yagonze inzu ikatirwamo amatike igikuta cyayo kigwira abantu basaga 10 barimo barakomereka, Ni nyuma y’indi yayibanjirije yapfiriyemo umunyamaguru umwe.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, ku murongo wa telefoni aganira n’umunyamakuru wa BTN TV, yahamije iby’iyi mpanuka ndetse anavuga ko mbere yuko iba hari indi yayibanjirije yaguyemo umunyamaguru umwe.

Yagize ati “ Nibyo koko iyi mpanuka yabaye ahagana ahagana Saa 12h30 p.m
ariko yabanjirijwe n’indi yabereye mu marembo ya gare, aho imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Loyal I yagonze umunyamaguru yitaba Imana , ikigaragara yo yatewe n’uburangare bw’umushoferi. Iya kabiri rero ni iyakozwe n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Youthong yari ivuye mu Mujyi, imaze gukata ‘feux-rouge ‘ zo haruguru ya gare [Nyabugogo], yagonze  imodoka ebyiri byari bikurikiranye na zo zigenda zigongana, noneho irakomeza igonga igikuta cy’inzu ikatirwamo amatike ntawitabye Imana gusa hakomeretse abagera ku icumi barimo abari mu nzu n’abari hanze yayo mu mirimo itandukanye”.


SP Kayigi waboneyeho gusaba abashoferi kwirinda uburangare, yakomeje avuga ko kugeza ubu hagikurikiranywa icyateye iyi mpanuka ndetse ko abakomeretse bajyanwe mu Bitaro bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Tuributsa abashoferi kwirinda uburangare n’andi makosa yo mu muhanda arimo kunyura aho nabi,kutubahiriza ibyapa no gutwara bakorera ku jisho kuko biteza impanuka.”

Related Post