Rubavu: Ubuhamya bw'abasengera ku " Iriba rya Yakobo" aho Imana isubiriza abakobwa babuze abagabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-23 12:59:52 Amakuru

Iterambere ririhuta hirya no hino ku Isi kandi bikaba mu nguni zose z’ubuzima. Ntiryasize amadini kuko ryadukiriye uburyo abantu basengaga, aho basengeraga, uburyo basengagamo, aho basengera n’ibindi bigenda bijyanishwa n’ibihe tugezemo nubwo hari ahafatirwa ingamba runaka bigasaba ko hahagarikwa biturutse ku mpamvu runaka.

Gusenga si ibyo guteranira hamwe ku cyumweru cyangwa kubikora ugiye kurya no kuryama ahubwo ni igikorwa kiba buri uko ugikeneye agishatse kandi akagikorera aho ashatse.

Nubwo Bibiliya ivuga ko n’imitima ari insengero, kuri ubu abanyamasengesho bavumvuye ahandi, ntibasiba mu mashyamba y’inzitane, mu buvumo, mu masumo n’ibihanamanga [ahazwi nko mu Butayu] aho bizera ko amasengesho yabo azasubizwa bwangu.

Abaheburayo 10:23-25 [23. Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa. 24. Kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. 25.Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo].

Yakobo 4:8 [ Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab’imitima ibiri, nimwiyeze imitima].

Nyuma y'aho Guverinoma y'u Rwanda ifashe icyemezo cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, hari abaturage bo mu karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyundo, bahisemo kujya gusengera ku gasozi bise ku iriba rya Yakobo, aho bajya no munsi y'utare rw'umugezi ududubiza mu rwego bavuga ko ari urwo gutakambira Imana hanyuma igasubiza ibibazo byabo n'ibyifuzo binyuze mu masengesho bahakorera.

Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga kuri uyu mugezi uhurirwaho n'imbaga y'abaturutse hirya no hino harimo abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangarijwe nabo ko iyo bahaje bahabonera ibisubizo by'ibibazo uruhuri bibabuza amahwemo mu mibereho yabo.

Hari abadatinya kuvuga ko nk'iyo abakobwa babuze abagabo baje kuhasengera, bahava Imana yamaze gukabya inzozi zabo.

Umudamu utifuje ko imyirondoro n'amazina ye bijya ahagaragara kubwo impamvu ze bwite, yavuze ko kuri uyu mugezi hasengewe igihe kirekire kandi uko iminsi igenda yicuma ni nako abayoboke biyongera dore ko habanje abantu 10, bakomeza kuri 40 noneho mu gihe gito bagera kuri 80 none kugeza ubu habarurwa umubare w'abasaga ku 100 bahasengera.

Yagize ati" Aha hantu tuhamaze igihe kirekire, twatangiye turi 10, bigera kuri 40, dukomeza kwiyongera tugera kuri 80 none ubu abahasengera turasaga 100. Kuri uyu mugezi ni ahantu tubonera amahoro, iyo tuhasengeye bidufasha kubohoka mu mutima ndetse Imana ikahadusubiriza ku buryo dutaha tunyuzwe cyane".

Undi mudamu ati" Intimba n'imibabaro byari byaramperanye naraheze mu bwigunge ariko nyuma yuko nje gusengera kuri uyu mugezi narabohotse mpinduka mushya kuko Imana yaransubije. Iyo abakobwa babuze abagabo baje gusengera hano bataha Imana yasubije ubusabe bwabo ku buryo mu gihe gito bahita bakora ubukwe".

Abanyamasengesho bahamya ko iyo baje gusengera ku "iriba rya Yakobo" Imana ihabasubiriza

Aba banyamasengesho kandi bakomeje bavuga ko iyo bakihagera bahita batangira gusenga bakambaza Imana hanyuma bakayisaba kubarinda abayobozi baza kubahagarika. Bati" Iyo tuje gusenga tubanza kwiragiza Imana kugirango Leta itaduhagarika bityo tugasaba Imana kuturinda abayobozi baza kuturogoya".

Umugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko nyuma yuko aje gushakira ubuhungiro mu Rwanda, yahise ayoboka iri riba rya Yakobo atangira gufatanya n'abandi kwambaza Imana.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu nyuma yo kumenya aya makuru y'abaza gusengera aha hantu hazwi nko ku Iriba rya Yakobo, ku murongo wa telefoni yatangarije BTN ko ubuyobozi bugiye kubahagarika bitewe nuko basengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe. Ati: "Mulindwa Prosper "Turabihagarika, Aho Imana iri waba uri hose wayisenga ukayigeraho ariko n'insengero zoirahari zemerewe gukora, bari mu buyobe ndaje mbikurikirane".

Related Post