Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Kamena 2025, Nibwo umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Mudende, Akagari ka Micinyiro, mu Mudugudu wa Tetero, yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric, yahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ariyo ndetse ko umwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.
Yagize ati “Umwana w’imyaka itatu yari mu rugo wenyine, ni uko uyu musore wari wacunze ko iwabo badahari arahagera aramusambanya, ababyeyi be baje basanga umwana yangiritse arimo kurira, bamubajije ababwira ko ari uwo musore wabikoze, ni ko gukurikirana basanga ari kugerageza gutoroka, afatirwa mu Murenge wa Busasamana kuko na we yari yamenye amakuru y’uko arimo gushakishwa.”
Gitifu Murindangabo wasabye abaturage kwirinda ibyaha, kuko ababifatiwemo bose babiryozwa n’amategeko, yanaboneyeho gusaba ababyeyi kujyana abana mu marerero no mu ngo mbonezamikurire kuko ari ho bavoma ubumenyi kandi baba barindiwe umutekano.
Kugeza ubu uyu musore afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mudende.
Ingingo ya 4 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igena ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy’umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa aba akoze icyaha. Igaragaza ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.