Nyarugenge: Inkuru iteye agahinda y'umugore ukorera uburaya mu maso y'abana be

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-24 11:39:35 Amakuru

Umugore utuye mu Mudugudu w'Intwari, mu Kagari ka Rwezamenyo ya Mbere, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, arasaba ubufasha abagiraneza bwo kumukura mu mwuga wo kwicuruza kugirango abone uko yita ku bana be babiri.

Uyu mubyeyi witwa Uwamahoro Fany uri mu kigero cy'imyaka 22,ubwo yagiranaga ikiganiro na BTN TV, yavuze ko umwuga wo kwicuruza awukoze igihe kirekire ariko ntacyo umugezaho uretse kugira ingaruka mbi ku buzima bwe n'abana be.

Avuga ko gukora uburaya bitamunejeje na gato kuko abikora agamije kubonamo amaronko n'amafaranga yo gutunga abana be cyane ko ntawe afite wo gutakira cyangwa kumukemurira ibibazo bye usibye kugurisha umubiri we.

Yagize ati" Mbikoze igihe kinini ariko ntacyo byangejejeho uretse guhorana agahinda n'ishavu nterwa no gusambanira mu maso y'abana ubwo mba nshaka amafaranga yo kubabonera ibyo kurya kuko ntawe mfite wo gutakira ibibazo byanjye. Hari abaza, wenda umwe akaba yampa 1000 Frw, undi 2000 Frw cyakora ntawe urandengereza 3000 Frw kandi nabwo twararanye hakaba n'igihe bambeshye bakayanyambura".

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ababazwa cyane nuko abana be hari igihe bamubonesha amaso iyo ari gutera akabariro. Ati: " Mbabazwa cyane nuko aka kazi k'uburaya kagiraho ingaruka abana banjye kuko hari igihe mbikora bandeba, bakaba bakuraho igitambaro gitandukanya uburiri bwabo n'ubwo mba ndi gusambaniraho, urumva abana banjye barababara kandi bakangirika".

Uwamahoro mu gahinda kenshi yavuze ko aramutse abonye abatera nkunga b'abagiraneza bamufasha, yazibukira burundu umwuga akora wo kwicuruza. Ati" Mbonye umfasha cyangwa se akampa akazi nubwo kaba ako mu rugo nareka kwicuruza kuko nibikomeza gutya nzabyariramo abandi bana nkuko bano nababyaranye n'abagabo bazaga tukaryamana".

Igiteye agahinda kurushaho nuko ntamuryango we azi kuko aherukana na nyina ubwo yari afite imyaka itanu. Icyo gihe yavanywe iwabo mu Karere ka Ngoma n'umukozi wo mu rugo bityo agasaba ko uwaba azi bene wabo yamufasha bagahura binyuze kuri telefoni ye ni :0793633491

Related Post