RDC: Joseph Kabila yageze i Bukavu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-24 12:06:42 Amakuru

Kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Nibwo Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje gahunda y’ibiganiro mu Mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’ukwezi ari mu Mujyi wa Goma.

 

Nyuma yo kuva mu buhungiro yatangiye mu mpera za 2023, ubwo yasubiraga muri RDC muri Gicurasi 2025, yakiriwe n’ubuyobozi bw’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Goma.

 

Icyo gihe Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akihagera, yatangiye kuganira n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye barimo abanyamadini, abanyapolitiki na sosiyete sivile, yumva ibitekerezo byabo ku buryo amahoro yaboneka muri RDC, by’umwihariko mu burasirazuba.

 

Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi Kabila ari i Goma, yagiye i Bukavu, aho ateganya kugirana n’Abanye-Congo ibiganiro by’amahoro nk’ibyabanje.

 

Leta ya RDC igaragaza ko ibikorwa bya Kabila mu Burasirazuba bw’iki gihugu bigamije kwenyegeza intambara, ndetse yabishingiyeho itangira kumukurikiranaho icyaha cy’ubugambanyi, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Related Post