Kuri uyu wa 24 Kamena 2025, Nibwo Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje gahunda y’ibiganiro mu Mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’ukwezi ari mu Mujyi wa Goma.
Nyuma yo kuva mu buhungiro yatangiye mu
mpera za 2023, ubwo yasubiraga muri RDC muri Gicurasi 2025, yakiriwe n’ubuyobozi
bw’ihuriro AFC/M23 mu mujyi wa Goma.
Icyo gihe Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, akihagera,
yatangiye kuganira n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye barimo
abanyamadini, abanyapolitiki na sosiyete sivile, yumva ibitekerezo byabo ku
buryo amahoro yaboneka muri RDC, by’umwihariko mu burasirazuba.
Nyuma y’igihe gikabakaba ukwezi
Kabila ari i Goma, yagiye i Bukavu, aho ateganya kugirana n’Abanye-Congo
ibiganiro by’amahoro nk’ibyabanje.
Leta ya RDC igaragaza ko ibikorwa bya Kabila mu Burasirazuba bw’iki gihugu bigamije kwenyegeza intambara, ndetse yabishingiyeho itangira kumukurikiranaho icyaha cy’ubugambanyi, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.