Ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda, National Resistance Movement (NRM) ryamaze gutangaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Reuters dukesha iyi nkuru, yanditse
ko Icyemezo cyo kongera kwiyamamaza kwa Museveni cyatangajwe n’Umuyobozi
n’Akanama gashinzwe amatora muri NRM, Tanga Odoi, aho yavuze ko ku wa 28 Kamena
2025 azafata inyandiko zimwemerera guhagararira ishyaka NRM mu matora ya
Perezida.
Yagize ati “Perezida azafata impapuro
zigaragaza ko afite ubushake bwo kongera kwiyamamaza ku myanya ibiri, uwa mbere
ni ubuyobozi bw’ishyaka undi ni ukurihagararira mu matora ya Perezida mu gihe
yaba ahawe amahirwe.”
Museveni w’imyaka 80 yayoboye Uganda
kuva mu 1986, ibimushyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’abayobozi bo muri
Afurika barambye ku butegetsi.