Moto yari iri kunywa Essance mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka umumotari wari uyitwaye akizwa n'amaguru.
Byabaye ku wa 02 Nyakanga, ababibonye bemeza ko bishobora kuba byatewe na Essance ishobora kuba yamenetse ahatarabugenewe bigatuma iyi moto ihita ishya.
Aba bavuze ko abakora kuri iyi station yahaga iyo moto essance ari bo bagerageje kuyizimya icyakora ngo bikaba ibyubusa kuko bitakuyeho ko iyi moto ikongoka.
Reba iyi nkuru ku buryo buramuye muri VIDEO ikurikira.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/HVCAbLHcw3E?si=s4BtE45FRlRHpppR" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>