Ngoma: Aratabaza nyuma yo kwangazwa n'umugabo we bapfa imitungo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-28 13:39:15 Amakuru

Umubyeyi witwa Umwanankabandi Donatha wo mu Mudugudu wa Kivugangoma ya l , Akagari ka Nyabirambo, mu Murenge wa Karembo, mu Karere ka Ngoma, ahangayikishijwe n'ubuzima bubi abayemo nyuma yo kwirukanwa mu mitungo n'umugabo bashakanye bikamutera kwangarana n'abana babyaranye.


Uyu mubyeyi w'imyaka 49 y'amavuko, ubwo yaganiraga na BTN TV, yavuze ko hashize igihe kinini yangajwe n'umugabo we, aho yafashe icyemezo cyo kumusohora mu mitungo irimo inzu, ni nyuma yuko amusabye kugurisha inzu yabo noneho undi yabyanga bigateza amakimbirane kugeza ubwo amusohoyemo akajya kwangara.


Yagize ati" Hashize igihe mbungera ahantu hatandukanye kuko ntaho hahamye ngira ho kuba. Ibi byose byatewe nuko umugabo twashakanye namwangiye kugurisha inzu twabagamo bigatuma ansohorana mu nzu n'abana none kugeza ubu ntaho ngira aho kuba".


Akomeza ati" Icyo gihe ubwo namwangiraga byateje umwiryane n'amakimbirane atoroshye mu muryango wacu ku buryo umugabo wanjye yambonaga nk'ikizira mu maso he. Ikibabaje kurusha ni uko iyo nzu yansohoyemo twafatanyije kuyubaka kuko yaba amabati, amadirishya n'ibiti byose byaguzwe amafaranga yanjye".


Umudamu wacumbikiye Umwanankabandi Donata yahamirije BTN ko ubuzima arimo butoroshye nubwo yamucumbikiye bitewe nuko aho araye uyu munsi atari aho arara ejo bityo akaboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cye agahabwa ubutabera n'uurenganzira ku mitungo yashakanye n'umugabo we wamutengushye.


Agira ati" Uyu mubyeyi ntiyorohewe n'ubuzima na gato kuko kuva yakwirukanwa n'umugabo we bwarushijeho kumukomerera nubwo bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Njya kumucumbikira yaje ambwira ko yirukanwe n'uwo bashakanye kumwe n'umukobwa we gusa kuko umugabo yasigaranye n'abandi bana babiri, wubo rero icyo twasaba ubuyobozi nuko bwahagurukira ikibazo cyabo hakiri kare agahabwa ubutabera n'uburenganzira ku mitungo yabo".


Ni ikibazo kandi kigarukwaho n'umukobwa wabo wirukananwe na nyina, aho yaboneyeho gusaba ubuyobozi kubafasha bagakurwa mu buzima bubi babayemo kandi bafite imitungo yakabaye ibagoboka. Ati: Turashaririwe cyane biturutse kuri papa wafashe icyemezo cyo kutwirukana tukangara, ntaho kugira ho kuba uretse kuraraguzwa mu gasozi, ubuyobzoi nibudufashe gukemura iki kibazo kuko turaremerewe cyane".


Icyifuzo cy'uyu mubyeyi uri kwangara ku gasozi, nuko ubuyobozi bwamufasha bukamukemurira ikibazo afitanye n'umugabo, agaheshwa uburenganzira bo kuba mu mitungo ye yamaze gusohorwamo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo w telefoni, yahumurije uyu mubyeyi aho yavuze ko agiye gukurikirana ikibazo cye. Ati" Mumpe imyirondoro ye mukurukirane kuko aho ndi byangora guhita mpagera".


Nihagira andi makuru mashya amenyekana kuri uyu muryango, BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.


Gatera Alphonse/BTN TV i Ngoma

Related Post