Abaturage bo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo mu kagali ka Gasharu bafashe icyemezo cyo gufungiranira mu bwiherero umugabo n’umugore bari bari kubusambaniramo nyuma y’uko bacaga inyuma undi mugabo wari uherutse gushakana n’uwo mugore.
Aba baturage babwiye umunyamakuru wacu ko kugira ngo bamenye
ko aba bombi bari gusambanira mu bwiherero babibwiwe n’abana babunyuzeho
bakumva hari kuvugiramo agasaku k’abantu bari muri icyo gikorwa. Abo bana ngo
bakimara kubibwira abakuru nibwo ngo nabo bahise bafata icyemezo cyo gushyiraho
ingufuri kuri ubwo bwiherero kugira ngo nyiri urugo naza abyibonere.
Nyiri urwo rugo wemeza ko atazi amazina yombi y’uwo mugore
we nawe yemeza ko koko uyu mugore we yafatiwe mu busambanyi agashimangira ko
ahari ubwo hari uko atajya umushimisha mu buriri ndetse ko bari bamaranye igihe
kitanageze ku kwezi babana.
Byinshi kuri iyi nkuru bikubiye muri VIDEO ikurikira,