Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera by’umwihariko mu murenge wa Nyarugenge bavuga ko babangamiwe n’ingeso yadukanywe na bamwe mu bagore bafatanya n’abana babo bagakubita abagabo babo.
Abaganiriye na Bplus TV Rwanda bemeza ko iki kibazo kimaze
gufata intera muri aka gace ahanini ngo gifite umuzi mu buharike no mu
busambanyi bikomeje gufata intera aho ngo aba bagabo bakubitwa baba bashinjwa
guca inyuma abo bagore babo.
Aba baturage bashimangira ko ubu busambanyi bukorerwa mu bihuru n’ibigunda ku buryo ngo hari n’ingo nyinshi zitakibana mu cyumba bitewe n’iyi ngeso bagasaba ko hafatwa ingamba zikakaye mu kubungabunga umuryango nyarwanda.
REBA INKURU IRAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA?