Nabatwikisha umuriro – Icyo bavuga ku butinganyi bukomeje gufata intera mu Rwanda

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-09 11:42:29 Amakuru

Hari bamwe mu banyarwanda bavuga ko muri iki gihugu hakomeje kugaragara ikibazo cy’abaryamana n’abo bahuje ibitsina ku buryo bikomeje gufata intera bagasaba ko hafatwa ingamba zikarishye kugira ngo ibi bidakomeza gukwirakwira kuko byangiza umuryango nyarwanda.

Ubusanzwe mu Rwanda nta tegeko rihana abaryamana n’abo bahuje ibitsina rihari, icyakora mu bihe bitandukanye humvikana abaturage basaba ko iri tegeko ryashyirwaho mu rwego rwo kubirwanya n’ubwo bisa n’aho leta yo itabibona nk’ikibazo.

Bamwe mu baturage baganiriye na Televiziyo ya BPLUS TV bo bemeza ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina bateje inkeke kuko bakora ibihabanye n’umuco bagasaba ko bafatirwa ingamba zikarishye. Hari uwagize ati “Ni ikintu kibi tudakwiye gushyigikira, ubutinganyi ni ikintu kibi, i Sodomo n’Igomora harimburwa ni icyo kintu cyabayeho.”

Undi ati “Aba bantu rero ndi Imana nabatwikisha umuriro, cyangwa uwangira nka Perezida, nashaka ahantu mbashyira ukwabo n’ibihano bikaze.”

Umuyobozi w’idini ry’Abasilamu mu Rwanda, Sheik Musa Sindayigaya nawe aherutse gutangaza ko ibyo abatinganyi bakora atabyemera kuko bihabanye n’Itegeko ry’Imana. Ati “Imana yadushyizeho kugira ngo tuyubahirize, tugendere ku mategeko yayo, bishimangira y’uko kiriya kintu cy’Ubutuinganyi ari icyaha cya mbere cyadukanywe n’abantu bo kwa Loti. Rero Imana yarabarimbuye kandi ibarimbuza igihano gikomeye cyane”

Akomeza avuga ko n’ubwo hari abavuga ko ari uburenganzira bwa muntu abo bakwiye no kumenya ko uburenganzira bw’umuntu bugarukira munsi y’ubushake bw’Imana.

REBA ICYO BAMWE MU BATURARWANDA BAVUGA KU BURINGANYI MURI  VIDEO IKURIKIRA





Related Post