Umubyeyi witwa Nyirahirana Jacqueline wo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Sake aratabariza umwana we wavutse adafite umwenge unyuzwamo ibikomeye mu gihe cyo gukora ubwiherero (Innyo).
Uyu mubyeyi
yahamirije BPLUS TV ko umwana we agowe n’ubuzima kuko atabasha gukora
ubwiherero bw’ibikomeye, ibintu avuga ko yagerageje kumuvuza mu bitaro
bitandukanye ariko byose bikananirwa kugira icyo bimufasha.
Kuri ubu
aravuga ko hagize abagira neza bamufasha kubona amafaranga yayifashisha
akajyana uyu mwana we kuri ubu uri mu kigero cy’umwaka umwe mu bitaro bikomeye
akareba ko bagira icyo bamufasha.
Kimwe n’abaturanyi
ba Nyirahirana nabo bemeza ko ubuzima bw’uyu mwana bubabaje ariko
bagashimangira ko habonetse ubushobozi ahari hari icyakorwa uyu mwana akabasha
kuvurwa agakira ubu bumuga budasanzwe yavukanye.