Abaturage babiri bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Nyagihanga barashinja ubuyobozi bw’uwo bita chairman bufatanyije n’ushinzwe kubarura ubutaka hamwe na mama wabo na musaza wabo kubanyaga ubutaka bemeza ko basigiwe na papa wabo.
Aba babyeyi barimo uwitwa Mukahiganira na Mukanabisigwa ni abavandimwe bose bahuje iki kibazo, aba bavuga ko ayo manyanga agamije kubahuguza ubutaka bwabo afitwemo akaboko na mama wabo ndetse na musaza wabo bahengereye papa wabo amaze gupfa bagahita bashaka kubambura ubwo butaka ngo babugurishe kandi nyamara ngo papa wabo yari yarabubahaye nk’umunani.
Umwe muri bo waganiriye na Bplus TV yagize ati “Nzakubwira mama nti ndashaka ko wajya kunkorera ihererekanyabutaka ku murenge, arambwira ati jya kubaza so mu rutoki aho aryamye urahazi. Ntangira nanjye kubibwira ubuyobozi, nabibwiye gitifu w’Akagali.”
Avuga ko akibibwira uriya muyobozi nyina yahise abwira musaza we maze nawe ngo mu kugira nyina inama aramubwira ngo “Isambu zidafite ibyangombwa barazinyaga nawe hamwake.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ku itariki ya 22 Gicurasi 2025 ari bwo bazanye umugabo ngo ubarura ubutaka baje kubumwaka neza , ati “ Yaje hano asanga nanjye ndahari ndamubaza nti kuki ugiye gupima iyo sambu, yari yazanye na mama na musaza wanjye na chairman, nuko nkivuga gutyo chairman arampigika, anyigiza hirya, ndakomeza ndavuga nibwo uwo nguwo wabaruraga ubutaka yankubise urushyi na musaza wanjye ajyamo barankubita, bantesha inkweto zanjye n’umwana n’imyenda nari mfite. Bahapimye mbese bamfashe. N’uko ubwo ubutaka babuntwara gutyo.”
Ati “ Ndasaba ubuyobozi ko bwandenganura nanjye simve mu mubare w’abana ba papa kuko ubu butaka bwari buntungiye abana, kandi narahahawe mpamaranye imyaka 20 mpakoresha.”
Ni ikibazo ariko ubuyobozi bwo muri aka gace butari bwagira icyo buvugaho ariko niburamuka bugize icyo buvuga tuzabitangaza mu yindi nkuru tuzabagezaho.
REBA VIDEO IKURIKIRA UMENYE NEZA IMITERERE Y’IKI KIBAZO