Bugesera: Umugabo yasanzwe yarapfiriye mu nzu yakodesheje

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-15 08:43:44 Amakuru

Umugabo wari ucumbitse mu nzu iherereye mu mudugudu wa Murambi, akagali ka Nyabagendwa mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera yasanzwe yarapfiriye muri iyo nzu ndetse umurambo we utangiye kwangirika ku buryo bukomeye.

Ababonye bwa mbere uwo murambo ni abari baje kureba indi nzu iri mu gipangu cy’iyo uyu nawe yari yarakodesheje, amakuru atangwa n’abaturage akemeza ko uwo mugabo yageze muri kariya gace aturutse mu murenge wa Juru aho yari amaze kugurisha imitungo ye irimo isambu.

Abazi nyakwigendera banemeza ko mbere y’uko agera muri aka gace yapfiriyemo yabanje gufungwa nyuma ngo afunguwe asanga umugore we yarigendeye, ibyo banaheraho bakeka ko ashobora kuba yarishwe n’agahinda.

Hari umuturage wagize ati “ Ashobora kuba yishwe n’inzoga cyangwa se wenda ibintu bya stress (agahinda) kuko umugore we bari baratandukanye noneho akavuga ati munshakire umugore.”

Aba baturage bashimangira ko uyu mugabo yari amaze iminsi 14 gusa muri iyo nzu yaguyemo, “ Amaze inaha iminsi cumi n’ine, uko bigaragara nta wamwishe kuko urebye mu cyumba cye telephone ye iri ku muriro aryamye bisanzwe.”

Bakomeza bemeza ko uyu mugabo yaherukaga kugaragara mu ruhame ku wa kane w’icyumweru cyashize  “Umunuko wazabiranyije ahantu hose, natwe agahinda ni kose kumva umuntu amaze iminsi ine mu nzu yarapfuye, ni agahinda.”

Inzego z'ubuyobozi zahise zemerera abo mu muryango we kujya kumushyingura hatabanje kugira irindi perereza rikorwa.

 REBA VIDEO IKURIKIRA UMENYE BYINSHI KURI IYI NKURU



Related Post