• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima yishe mugenzi we arangije ahita avuza induru avuga ko ko uwo yishe ari we ahubwo umwishe abaturage baratabara bahageze basanga uwavugwaga ko yishwe ari we ahubwo uri gusezera ku murambo w’uwo yavugaga ko amwishe.

Byabaye ku wa 20 Nyakanga 2025, amakuru abaturage bahaye Televiziyo ya BPLUS avuga ko uriya wishwe yitwa Utabazi SIMON mu gihe uwishe uwamwishe we yitwa Kanakuze Mariko.

Aba baturage bakomeza bavuga ko byabereye mu rutoki rw’uwo Mariko ukekwaho ubu bwicanyi ndetse ko ashobora kuba yaramwishe amunigishije igitenge,

Umwe muri abo baturage ati “Twasanze umurambo uryamye nawe amwicaye imbere akora ibisa no kuwushinyagurira avuga ati Simo, ati itahire uruhuke mu mahoro ati buriya Imana ninjye yabinyujijemo kugira ngo ngusoze.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko Mariko yemereye abantu bose ko ari we wishe Simon ariko ko yanze kuvuga icyo yamuhoye.

Icyakora abarimo n’abo mu muryango wa Nyakwigendera bo bakeka ko uru rupfu rwe rwaba rufitanye isano n’urubanza yari yaratangije ku bantu bigeze kumukubita bakanabifungirwa bafungurwa akabaregera indishyi, bigakekwa ko abo yaregwaga yaba ari bo bamuguriye kugira ngo yicwe.

 

BYINSHI KURI IYI NKURU BIRI MURI VIDEO IKURIKIRA


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments