Bamwe mu
banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye
baravuga ko uburyo icyo kizamini cyari giteguyemo bwo gutoranya igisubizo cya
nyacyo butari bukwiye kuko budatuma umunyeshuri abasha gusobanura neza uko we
yumva ibintu aba yabajijwe.
Ibi
babigarutseho mu gihe minisiteri y’Uburezi yo yemeza ko ubwo buryo ntacyo
buhindura kuko n’ubundi umunyeshuri ajya gutoranya igisubizo yabanje gukora
ikibazo bamubajije ndetse ko ahubwo ubwo buryo ngo bufasha abakosora ikizamini
mu kwihuta bityo amanota agasohoka vuba.
Abanyeshuri
baganiriye na Bplus TV kuri iyi ngingo bo bavuga ko iyi mibarize nta kintu
babona yabafashije ndetse ko ahubwo ishobora gutuma abantu batsindwa kandi Atari
abaswa cyangwa abandi bagatsinda kandi Atari uko ari abahanga.
Hari uwagize
ati “Ntabwo bituma umuntu asobanura neza uko yumva ibintu, wowe icyo uba ugomba
gukora ni ugutanga igisubizo kimwe utiriwe ujya mu byo gusobanura. Umuntu ashobora kumva ko bazamubaza ibibazo
byo guhitamo agahita areka ibyo kwiga agategereza guhitamo ubundi akagendera ku
mahirwe. Ashobora kubikora kandi Atari uko abyumva ahubwo ari uko yabiguyeho
cyangwa se agatsindwa kuko aba ari ibisubizo bijya gusa kandi mu by’ukuri
umuntu yari asanzwe ari umuhanga.”
Undi ati “
Njyewe ku giti cyanjye ibi bintu ubutaha bazabikureho, bajye babaza abantu mu
buryo bwari busanzwe aho kubasa abantu ibi byo guhitamo igisubizo.”
Ku rundi
ruhande ariko Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana we ubwo yari mu kiganiro
urubuga rw’Itangazamakuru agaruka kuri iyi ngingo yavuze ko iyi mibarize
atayibonamo ikibazo na kimwe cyane ko mbere yo guhitamo igisubizo kiri cyo umunyeshuri
umunyeshuri abanza gukora.
Ati “Ni
uburyo gukosora byihuta, ushobora no gukoresha imashini mu gukosora ariko
ntabwo byabujije umunyeshuri gukora imibare, gutekereza. Rero bagira ngo ni
ibintu ushyira hariya ngo izuba ryatse ngo hitamo kabiri cyangwa gatatu, Oya.
Ntabwo ariko bigenda, uba wakoze imibare, uba watekereje. Uba wakoze byose bya
bindi wari ukwiye gukora.”
Izi mpinduka
kimwe n’izindi nyinshi zikorwa mu rwego rw’Uburezi mu Rwanda ni zimwe mu
zikunda gutindwaho n’abatari bake bemeza ko ziri mu bidindiza ireme ry’Uburezi.
Ni mu gihe ariko inzego z’Uburezi zo zivuga ko impinduka mu burezi zihora ari ingenzi ndetse ko ziteganywa n’amabwiriza buri nyuma y’igihe runaka.