Bamwe mu
baturage bo mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu baravuga ko babangamiwe
n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bakorerwa n’ababarizwa mu itsinda ryiyise ‘Abajongo’
Ni itsinda
ribarizwamo insoresore rigakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
butemewe mu mirima y’abaturage ku manywa y’ihangu, aho ngo ushatse kubakoma
bamukubita bakenda kumwica cyangwa se bakamushumuriza imbwa zabo.
Iyo ngo iri
tsinda rigeze noneho ku b’igitsina gore ngo ribafata ku ngufu.
Bakavuga ko
ari itsinda ribabangamiye cyane kuko ryabashyize mu bwoba, hari uwagize ati “
Wababona se bari kukwangiriza ukavuga? Reka reka uhita wigira nk’utababonye
kugira ngo batakugirira nabi.”
Nk’uko
banabitangi
ra ubuhamya bw’abo byabayeho muri VIDEWO iri hasi kuri nkuru, aba
baturage bemeza ko kuri ubu nta mwana ushobora kujya kuvoma amazi cyangwa ngo
umubyeyi agire ikindi kintu amutuma hanze yo mu rugo mu rwego rwo kwanga ko
yahura n’Abajongo bakaba bamugirira nabi.
Icyifuzo cy’abo
ni uko inzego zibishinzwe zahagurukira iri tsinda zikaribamururaho kuko
ribazengereje.
Ni ikibazo
ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu bwemeza ko bugiye guhagurukira kuko muri
rusange budashobora kwihanganira ababuza rubanda umudedezo.
BIREBE MURI VIDEO IKURIKIRA