Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024,
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye aba
ambasaderi babiri basoje imirimo yabo mu Rwanda bagirana ibiganiro.
Aba ba Amasaderi umukuru w’Igihugu yakiriye barimo Amb.
Antoine Anfré, wari uhagarariye Igihugu cy’Ubufaransa mu Rwanda ndetse na Amb.
Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani wari uhagarariye Leta zunze
ubumwe z’Abarabu.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki
12 z’ukwezi kwa gatandatu muri 2021 ari yo yemeje ko Antoine Anfré ahagararira
igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda nka ambasaderi ufite icyicaro i Kigali.
Byari nyuma
y’imyaka itandatu ntawe uhagarirariye iki gihugu mu Rwanda, ibyanatumye ibi bifatwa
nk’indi ntambwe ishimangira icyerekezo gishya cyo kuvugurura umubano w’ibihugu
byombi.
Antoine
Anfré ni umudiplomate umenyereye cyane ibibera muri Afurika, yahagarariye
igihugu cye muri Niger, aba umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa
muri Uganda mu myaka y’1990 ndetse anayobora ishami rishinzwe imibanire na
Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa.
Ni mu gihe Amb. Hazza
Mohammed Falah we yari ari mu Rwanda ahagarariye Leta zunze ubumwe z’Abarabu kuva
mu kwezi kwa gatandatu kwa 2018.