Minisitri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasobanuye impamvu u rwanda rusabwa gukuraho ubwirinzi mu masezerano yarwo na DRC
yasinyiwe i Washington muri Amerika mu gihe ubusanzwe n’umuturage wubatse inzu
ye ayishyiriraho n’igipangu ku mpamvu z’umutekano.
Byari mu gikorwa cy’Abadepite bemezaga ishingiro ry’umushinga
w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro
hagati ya DRC n’u Rwanda nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye muri ayo masezerano
ingingo ku yindi.
Muri aya amasezerano hakubiyemo
ko u Rwanda rugomba gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ibi byatumye Depite
Bizimana Minani Deogratias abaza impamvu yabyo mu gihe n’umuturage iyo yubatse
inzu ye hari ubwo ashyiraho igipangu cyo kwirindira umutekano maze Minisitiri
Nduhungirehe asubiza ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigamije
gukumira umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ufitwe n’Umutwe wa FDLR
ushyigikiwe na Leta ya Congo.
Ati “Ubwirinzi bw’u
Rwanda icyo buvuze, ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itazongera
kubaho ukundi. Ko bidashoboka ko Leta y’u Rwanda ishobora kwemera umutwe
w’Abajenosideri, wahawe intebe mu myaka 30 ishize, kuko FDLR ntabwo ari umutwe
uri aho gusa, bagiye banadutera.”
Akomeza agira ati “Aha
ngaha niho ukuri kuzagaragarira cyane cyane ubushake bwa politiki bwa
Guverinoma ya Congo. Bivuze ko tugomba kuzabona hari igikorwa kigaragara
kidashobora gusubira inyuma, kurandurwa kwa FDLR, hanyuma rero bigatuma u
Rwanda rukuraho izo ngamba z’ubwirinzi. Icyizere kizaza mu gihe ibyo birimo
bishyirwa mu bikorwa, tuzabibona.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane
w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye abadepite ko u Rwanda rubona aya
masezerano nk’igisubizo ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC ariko
anagaragaza impungenge ko ibiri kubera muri icyo gihugu bigaragaza ko cyo
kititeguye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.
Abadepite kandi bemeye ku kigero cy’100%
ubusabe bwa Amb Nduhungirehe wabasabye ko uyu mushinga wakwemezwa utabanje
kunyuzwa muri komisiyo nk’uko bisanzwe bigenda ku yindi mishanga y’amategeko
kuko uyu wo wihutirwa kandi ukaba ufitiye impande zombi akamaro.
Minisitiri
Nduhungirehe yavuze ko ibindi biri muri aya masezerano harimo ko imfungwa
z’Abanyarwanda, abakozi basanzwe bagiye bafatwa bagafungwa, abagiye mu bukerarugendo
bagiye bafungwa bagashinjwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi n’ibindi
bose bagomba gufungurwa ati “Ibyo kubuza indege za RwandAir kunyura mu kirere
cya Congo. Ibyo byose turacyabiganiraho, bigomba kuzakorwaho niba tuvuga ko
tugiye mu cyiciro cy’ubufatanye.”
Umushinga w’itegeko
ryemeza burundu aya masezerano y’u Rwanda na DRC ukaba watowe n’abadepite ku
ijanisha ry’100% kuko 76 bose bari bitabiriye inteko rusange bawutoye bawemeza.
Bibaye nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 6 Nyakanga 2025 yemeje umushinga w’iri tegeko.