Hari bamwe
mu baturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana by’umwihariko mu
kagali ka Bweramvura mu mudugudu wa Gikingo bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa
by’abigize ibyihebe batumye aka gace kabo kagera aho kitwa izina ry’Igihugu cy’abaturanyi
cya Congo.
Aba baturage
bavuga ko muri aka gace hari ibikorwa byinshi by’urugomo n’Ubujura rimwe na
rimwe binajyanirana n’ubwicanyi bakemeza ko byose bituruka ku kuba hari
insoresore zihatuye zigize indakoreka zikirara mu baturage ku buryo ngo hari n’abo
zijya zisohora mu nzu zabo zikabambura ibyabo ku ngufu kandi ntihagire
ubibazwa.
Hari umwe
muri aba baturage wabwiye Bplus TV ko aho bigeze bo bifuza ko inzego z’umutekano
nkuru zakwinjira muri iki kibazo kuko ngo abanyerondo bo bisa nk’aho byamaze
kubarenga.
Ati “Umutu
yigira igihazi ate mu gihugu gifite ubuyobozi? Niba abantu bashobora kuza
bakajya mu nzu bakakwiba wabibwira umuyobozi akakubwira ngo ntacyo twabikoraho,
umuntu abaho gute nta kintu bamukoraho? Akajyana ibintu byawe wajya kumurega
bati uriya ntacyo twamukoraho kandi afite imitungo atuye? . Aha hantu kugeza
ubwo hitwa muri Congo? Ahantu hitwa muri Congo gute kandi ari mu Rwanda?
Banagusanze no mu nzu nta n’umuntu waguhurura kuko abo bantu barazwi ni abantu
bigize ibyihebe.”
Undi ati “
Twifuza ko ibyo bihazi babifunga kuko biteye ubwoba muri karitsiye, hari n’aho
uca bikanakwambura. Muri make ni uko babihiga bakabikuramo bakabifunga.”
Ikibazo cy’insoresore zikora urugomo si gishya mu matwi y’inzego z’umutekano mu Rwanda, by’umwihariko mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye itangaza ko iyo agace runaka kadutsemo bene aba bantu ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze hakorwa ibikorwa bidasanzwe byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera bagahanwa