Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto baravuga ko amafaranga Leta yashyizeho bagomba kujya bishyura mu gihe bagiye gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bwa moto ari menshi ndetse bakanemeza ko ari uburyo bwo kubananiza ngo bave mu muhanda.
Ikigo cy’igihugu
cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) giherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’ibinyabiziga
bigomba kujya bikorerwa igenzura ku binyabiziga bikoreshwa na moteri harebwa umwuka
kirekura niba udakabije ngo ube
wakwangiza ikirere.
Kuri urwo rutonde ku mwanya wa mbere hagaragaraho ipikipiki (Moto) aho bigaragara ko izajya yishyura amafaranga y’u Rwanda 16,638 ndetse n’amafaranga 8319 yo kureba ko moto yaba yakosoye mu gihe mu mizo ya mbere haba hari ikibazo yagaragaje.
Ni amafaranga bamwe mu bamotari bavuga ko ari menshi bakavuga ko byari kuba byiza iyo iyi gahunda ishyirwa ku mafaranga make nka 500, hari uwagize ati “ Ariya mafaranga ni menshi cyane ukurikije ibibazo motari ahura na byo mu muhanda, byari kuba byiza iyo bayagabanya wenda bakanayageza kuri 500.”
Abamotari
baganiriye na BPlus TV barimo n’abakemanga uko iyi gahunda izakorwa kuko uko
byagenda kose moto iba igomba gusohora umwuka bakemeza ko bizajya bibagora
kuvayo batarezwe iryo kosa.
Hari uwagize
ati “ Twebwe ikibazo tugira ni uko icyo cyemezo bagifata twebwe batabanje kutubaza,
ubwo rero twebwe icyo dukora turiyakira tugatuza.”
Undi ati “
Ibyo nibabishyiramo moto tuzahita tuzireka, ntabwo moto ari yo igira imyotsi
myinshi ku buryo yahumanya ikirere.”
Bimwe mu bindi bibazo abamotari bavuga ko
bibabangamira mu kazi kabo birimo ubwishingizi buhenze cyane, ibibazo byo
kwandikirwa ku makosa ya hato na hato ashingiye ku buryo bakoresha umuhanda,
Kutagira umwambaro mwiza (Jacquet), Kutagira aho guhagarara (Parking), Ingofero
z’ubwirinzi zihenze (Casques) n’ibindi.
Byose itaka bagasaba ko byakemurwa kugira ngo bakore aka kazi gatunze benshi batujwe cyane ku kugeza ubu nko mu mujyi wa Kigali honyine habarurwa abakora aka kazi barenga ibihumbi 30.