Umusore
witwa Ntakirutimana Fabrice yasanzwe n’abaturage mu byatsi biri ku nzira yabaye
intere avuga ko aho yahagejejwe n’abanyerondo
nyuma yo kumuhondagura ijoro ryose bamushinja kwiba inkoko z’abaturage.
Byabereye mu
karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe mu ijoro rishyira ku wa 13 Kanama 2025.
Uyu wakubiswe avuga ko abamukubise ari abanyerondo yahuriye nabo mu muhanda yitahira
ngo bagahita bamuhagarika bakamusaba kujya kubereka aho yashyize inkoko yibye
nyamara we akemeza ko ibyo bamubazaga nta makuru na make yari abifiteho.
Uyu musore
akomeza avuga ko abamukubise bamwitiranyije n’undi muntu ngo wari wabacitse
kuko ngo bamubwiraga ko hari na mugenzi we wundi bari bari kumwe biba izo nkoko
bakavuga ko uyu wakubiswe yaba yari agarutse aho zibwe.
Abaturage
muri aka gace babwiye umunyamakuru ko uretse n’uyu musore wakubiswe ko n’ubusanzwe
imyitwarire y’abanyrendo ikemanga aho ngo utabahaye amafaranga ya ruswa
bashobora no kumukubita bakamwica.
Ubuyobozi bw’umurenge
wa Gihundwe bwemeje aya makuru ko koko uyu musore yabonetse yakubiswe ariko ko
atakubitiwe muri uyu murenge.
REBA VIDEO IKURIKIRA USOBANUKIRWE BYINSHI KURI IYI NKURU