Ibyaha
bimunga ubukungu bw’Igihugu, ingengabitekerezo ya Jenoside no Gusambanya ku
gahato mu biri mu byahawe umwihariko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025 ku
ruhande rw’Ubushinjacyaha aho bunemeza ko imanza kuri ibi byaha bwanazitsinze
ku kigero cyo hejuru.
Ubushinjacyaha
bukuru bwatangaje ko uyu mwaka w’ubucamanza hashyizwe imbaraga mu kwihatira
kuzamura ikigero butsindiraho imanza buburana ndetse ko kuri ubu igipimo
cyiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024
Umushinjacyaha
mukuru Habyarimana Angelique ati “ Kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri kamena
2025, mu manza ibihumbi 42 na 378 zaburanywe n’ubushinjacyaha imbere y’inkiko,
muri zo ibihumbi 39 na 498 zingana na 93,2% ubushinjacyaha bwarazitsinze. Ibi
bikaba bigaragaza ko ubwiza bw’akazi dukora bukomeje gutera imbere.”
Mu byaha
ubushinjacyaha bwemeza ko bifite umwihariko bwatsinze harimo nk’icyaha cyo
gusambanya umwana ku ngufu aho bwavuye ku kigero cyo kugitsinda cya 65,3% kuri
ubu bukaba bwarageze ku kigero cyo kugitsinda cya 74%. Ni mu gihe icyaha cyo
gusambanya ku gahato cyo ubushinjacyaha bwagitsinze ku kigero cya 71% buvuye kuri
64%.
Icyaha cy’ingengabitekerezo
ya Jenoside ubushinjacyaha cyo bwagitsinze ku kigero cya 85% buvuye kuri 81%
bwariho mu mwaka wa 2023/2024. Umushinjacyaha mukuru ati “Mu gihangana n’ingengabitekerezo
ya jenoside ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 293 yose arakorwa ararangira
kandi ashyikirizwa inkiko.”
Naho ibyaha
bimunga ubukungu bw’igihugu byo ubushinjacyaha bwabitsinze ku kigero cya 84%
buvuye kuri 83,6%. “Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1.252 muri zo 1.153
zafatiwe umwanzuro bivuga ko bingana na 92% by’amadosiye yose yakiriwe. Hanyuma
muri ibi byaha mu manza 620 zasomwe ubushinjacyaha bwabashije gutsindamo 521”
Mu mwaka
ushize ubushinjacyaha bukuru bwakoze akazi kashyizwe mu nkingi ebyiri ari zo,
ikorwa ry’amadosiye ndetse no kuyashinja imbere y’inkiko
Mu mwaka wa
2024/2025 ubushinjacyaha bukuru bwakiriye amadosiye ibihumbi mirongo irindwi n’umunani
na Magana ane na mirongo inani n’icyenda (78.489) “Muri yo bukoramo agera ku
bihumbi 75 na Magana arindwi na mirongo itatu n’ebyiri. Bingana na 96,4% by’amadosiye
yose yakiriwe, twibutse ko twari twarahize kuzakora amadosiye angana na 96%
yayinjiye bityo uyu muhigo ukaba waragezweho ku kigero cy’ijana ku ijana.”
Muri ariya
madosiye yose ayaregewe inkiko ni 42.279 ni mu gihe ayashyinguwe ari 33.453 ati
“ aya madosiye yashyinguwe bituruka ku mpamvu zitandukanye muri zo hakaba
harimo n’uburyo bwo gukemura amakimbirane bidaciye mu nkiko. Twavuga nko guca
ihazabu aho biteganywa n’amategeko ateganya ibyaha n’ibihano cyangwa se
kumvikanisha uwahohotewe n’uregwa.”
Umushinjacyaha
mukuru akaba yashimangiye ko umwihariko wabaye kumvikanisha ababuranyi mu rwego
rwo kwihutisha ubutabera nk’uko binary mu cyerekezo cya gahunda ya guverinoma y’imyaka
itanu (NST2).
Ati “Imibare
y’ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwagikorewe igaragaza ko hakozwe
amadosiye agera ku 2004 naho guca ihazabu nta rubanza byo byakozwe mu madosiye
559. Hanyuma ubwumvikane burebana no kwemera icyaha hakozwe amadosiye agera ku
11.846”