Abaturage bakoze igisa n'imyigaragambyo basaba ko bahabwa umurambo wa NYUZAHAYO Samuel, bikekwa ko yishwe n'umuhungu we nyuma y’uko ibitaro bitanze umurambo ukajyanwa kuri uwo muhungu we ukekwaho ku mwivugana.
Ni nyuma y’uko
mu gitondo cyo kuwa 02/02/2026 ubuyobozi bw’umudugudu wa Sovu utanze amakuru ko
uwitwa NYUZAHAYO Samuel ufite imyaka 82 wari
utuye mu mudugudu wa Sovu mu kagali ka Gafunzo mu murenge wa Sake yapfuye mu
rukerera ahagana saa 3:00 z'ijoro aguye ku kigo nderabuzima cya Rukoma-Sake, mu
gihe uyu nyakwigendera ku munsi w'ejo hashize ku wa 01/02/2026 yari yiriwe ari
muzima nta kibazo afite bigera amasaha y'umugoroba ku isaha ya saa tatu amaze
kurya mu rugo rw'umuhungu we witwa NKEZABERA Damien, nyuma ngo ni bwo yatangiye kuruka no
gucibwamo ataka no mu nda, umuryango we ufata icyemezo cyo kumujyana kwa
muganga. Ahagana mu rukerera akaba aribwo haje kuvamo urupfu rwa nyakwigendera
aguye kwa muganga.
Ni urupfu
rutavugwaho rumwe mu bagize umuryango we kuko bavuga ko aho yariye ku mugoroba
baba baramuhumanyije bikamuviramo urupfu.
Uyu
nyakwigendera ni bwo yari agifungurwa kuko yatashye kuwa 28/01/2026, akaba yari
amaze imyaka 30 muri Gereza. Yaje asanga mu bana be amakimbirane ashingiye ku
mitungo y'ubutaka yabasigiye nk'uko babivuga.
Nyuma y’ibyo
byago Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, Police, RIB na DASSO, bagiye yo mu
muryango, umurambo ujyanwa ku Bitaro gukorerwa isuzumwa, kugirango iperereza
rikomeze hamenyekane icyateye urwo rupfu.
Kugeza ubu umuryango wafashe icyemezo cyo gushyingura umurambo Nyuzahayo n’ubwo byabanje guteza imvururu abaturage basaba atashyingurwa n’uwo bavuga ko yagize uruhare mu rupfu rwe.