Umwana w’imyaka 2 n’amezi 7 wo mu mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, yahiriye mu nzu ashya igice cy’umutwe, amaguru n’amaboko, kubw’amahirwe akurwamo akiri muzima.
Uyu
mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa
koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali, naho nyina akaba yigisha
ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga aho yari ku kazi, mu rugo hasigaye
umukozi.
Se
w’uyu mwana Nshimiyimana Alexandre, yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze
kugaburira uwo mwana akajya kumuryamisha mu cyumba akagaruka mu gikoni, hashize
akanya gato yumva umwana arira cyane agiye kumureba abona icyumba cyose kirikugurumana
gihereye ku gitanda na matora yari aryamyeho.
Uwo
mukozi yaketse ko umwana yaba yakongotse kuko umuriro wamusangaga mu muryango
yirukana ajya agutabaza abaturanyi.
Nshimiyimana
yagize ati:“Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo
matora, ibiryamirwa na supaneti ugurumana, umwana baramubura, bagerageza
kuzimya birananirana.
Yakomeje agira
ati:’’Barasohotse ariko umubyeyi umwe bimwanga mu nda aragaruka, areba muri uwo
muriro wari unafite umwotsi mwinshi, abona umwana hepfo mu nguni ari ho yikinze
kuko bigaragara ko yagendaga ahungira aho umuriro utarasakara.’’
Umubyeyi watabaye
yaritanze yinjira mu muriro ashikuza umwana wari wahiye isura, amaguru
n’amabiko n’imyenda yambaye yatangiye gushya, aramusohokana.
Umwana
wahiye yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka bahita bamwohereza ku Bitaro
bya Mibilizi na byo bimwohereza igitaraganya mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya
Butare (CHUB),mu karere ka Huye.
Yagize
ati:“Umutwe warashiririye imbere mu gahanga ku buryo utamenya isura ye, kuko
ashobora kuba yari asinziriye agashiduka umusaya wahiye, igice cy’umusaya
w’Iburyo kugera ku gutwi cyahiye, akanashya mu bitugu, amaboko n’amaguru kugera
ku birenge kubera n’iyo myenda yari yambaye yafashwe.’’
Umukozi
wo mu rugo wari wasigaranye uwo mwana yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye iyo
nkongi.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, avuga ko iyo nkongi
ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, kuko aho bacomekera hari hegeranye cyane
n’aho umwana yari aryamye, agakeka ko ari nk’icyuma baba bakojejemo kigateza
inkongi.
Yagize
ati: “Uwo mukobwa w’umukozi yitwa Chantal, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya
Nyakarenzo mu rwego rw’iperereza kuko nk’uwasigaranye n’umwana agashya ari we
uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza.’’
Nzayishima
yasabye ababyeyi kudasigira abana abakozi ngo bumve ko byakemutse, ko ahubwo bagomba
gukurikirana buri kanya bakamenya amakuru y’abana babo.
Mu minsi mike ishize mu Murenge wa Rwimbogo na bwo hahiye indi nzu y’ubucuruzi ikongokeramo ibyari biyirimo byose. Mu gihe mu Mujyi wa Rusizi na ho hamaze iminsi hashya izindi nzu mu buryo buteye urujijo, ari byo bituma abaturage basaba inzego bireba kujya zibamenyesha ibiba byateye izo nkongi.