• Amakuru / POLITIKI


U Rwanda n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bugenzura umujyi wa Goma bongeye gufungura ku mugaragaro umupaka wa Goma–Rubavu, wari umaze igihe ufunzwe kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola cyari cyagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The EastAfrican, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje impande bireba ndetse n’isuzuma ryakozwe ku miterere y’icyorezo.

Intego nyamukuru ni ugusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati ya Goma na Rubavu, ibikorwa byari byarahagaze bikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’abaturage bo ku mpande zombi (u Rwanda na RDC).

Nubwo ibikorwa byo kwambukiranya umupaka byongeye gusubukurwa, inzego z’ubuzima ku mpande zombi zikomeje kubahiriza ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Ebola.

Abambuka bose baracyasuzumwa ubushyuhe bw’umubiri, mu gihe abafite ibimenyetso bikekwa bahita boherezwa mu isuzuma ryimbitse kugira ngo harebwe niba nta bwandu bwaba baba bafite.

Ifungwa ry’uyu mupaka ryari ryaragize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane ku bacuruzi bato n’abaturage bawukoresha buri munsi mu gushaka imibereho. Kongera kuwufungura bitegerejweho kongera kuzahura ubukungu bw’akarere no korohereza ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gutangaza ko nta murwayi wa Ebola uraboneka mu gihugu, ariko igasaba abaturage gukomeza kuba maso no kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda, cyane cyane ku mipaka ihuza u Rwanda na RDC.

Ku ruhande rwa RDC, inzego z’ubuzima zikomeje ibikorwa byo gukurikirana icyorezo, gushakisha abanduye hakiri kare, kubakurikirana no kubavura, mu rwego rwo gukumira ko Ebola yakomeza gukwirakwira mu bindi bice by’igihugu.

Abayobozi b’impande zombi bavuga ko nubwo umupaka wongeye gufungurwa, ubuzima bw’abaturage bugomba gukomeza gushyirwa imbere. Bityo, abaturage basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku n’ubwirinzi kugira ngo urujya n’uruza rusubukurwe mu mutekano, ari na ko ubukungu bw’akarere bukomeza kwiyubaka.

Imipaka ihuza u Rwanda na RDC ku ruhande rw'Akarere ka Rubavu, yari yarafunzwe by’agateganyo kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola cyari gikomeje gukwirakwira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments