• Amakuru / MU-RWANDA


Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), yagaragaje impungenge ku buryo Umujyi wa Kigali wakiriye imodoka ikora isuku mu mihanda (street sweeper) itujuje ibisabwa byinshi byari byarashyizwe mu isoko.

Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wari wasabye imodoka yujuje ibisabwa (specifications) 25, ariko rwiyemezamirimo ayizana yujuje 9 gusa, ibintu byatumye PAC isaba ibisobanuro ku mpamvu yakiriwe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari n’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali (City Manager), Stella Kabahire, yemeye ko iyo modoka koko itujuje ibisabwa byose, ariko avuga ko raporo itagaragaje uko ibintu byari bimeze mu buryo bwuzuye.

Yagize ati: "Mu bisabwa 25 byari bikenewe kuri iyo modoka, bine gusa ni byo itari yujuje. Ibindi byari byihishemo imbere ku buryo byasabaga uwakoze iyo modoka kuza akadusobanurira ati 'iki ni iki, iki ni iki'."

Kabahire yavuze kandi ko Umujyi wa Kigali utishyuye rwiyemezamirimo amafaranga yose, ahubwo ko amafaranga ajyanye n'ibyo imodoka itujuje yagiye akatwa.

Icyakora, Perezida wa PAC, Valens Muhakwa, ntiyanyuzwe n'icyo gisobanuro, yibaza uburyo Umujyi wa Kigali wandika ibisabwa mu isoko hanyuma ukavuga ko utari uzi aho bimwe muri byo biri.

Yaramubajije ati: "Mwebwe mugena ibyo imodoka isabwa mwari mwabikuye he? Ni mwe mwanditse inyandiko igaragaza ibisabwa muravuga muti 'imodoka igomba kuba yujuje ibi'. Ese mu kuyakira uwakoze imodoka ni we wabibahishaga?"

Depite Liliane Umuteze na we yagaragaje ko ibisobanuro byatanzwe bidahuye n'ibigaragara muri raporo.

Yagize ati: "Aho zari zihishe, abagenzunzi bahari ntimwari mwarayakiriye? Bivuze ngo mwayakiriye mutaramenya ko bihari."

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije yavuze ko inyandiko yo kwakira iyo modoka igaragaza ko mu bisabwa 25, yujuje icyenda gusa, ahandi hose handitswe ko bitubahirijwe (not applicable).

Yanavuze ko imodoka yagombaga gupima ibiro 12,970, ariko iyagejejwe ku Mujyi wa Kigali ipima ibiro 11,170.

Yagize ati: "Mu kubagaruza amafaranga rero, bakoze itegeko ry’itatu ryoroshye babagarurira amafaranga ahwanye na biriya biro ibura aho gukuriza ibisabwa idafite."

Ku birebana n'ibirometero imodoka yari imaze kugenda, Kabahire yahakanye ko yari yarakoreshejwe mbere yo kugurwa.

Yagize ati: "Imodoka yatugezeho imaze kugenda ibirometero biva i Dar es Salaam bikagera i Kigali (1500Km). Ibindi Umugenzuzi Mukuru w'Imari yabonye ni ibirometero rwiyemezamirimo yakoresheje adufasha kumenyera gukoresha iyo modoka."

Perezida wa PAC yongeye kubaza niba Umujyi wa Kigali unyurwa n'uburyo utanga amasoko, aho utumiza ibifite ibisabwa runaka ariko ugahabwa ibitandukanye na byo ukabyakira.

Mu gusubiza, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwemeye ko hari amakosa ajya agaragara mu mitangire y'amasoko, buvuga ko bugiye kuyakosora.

Muri rusange, raporo y'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko Umujyi wa Kigali utabonye amanota ashimishije. Mu micungire y'imari ya Leta wahawe isuzuma ritari ryiza, naho mu kubahiriza inama z'Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ushyirwa ku kigero cya 60%, munsi ya 80% ifatwa nk'urwego rwifuzwa.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments