• Amakuru / POLITIKI


Havutse ubushyamirane bwa dipolomasi hagati ya Afurika y’Epfo na Ghana nyuma y’amakuru yavugaga ko umugabo ukomoka muri Ghana yiciwe mu myigaragambyo irwanya abimukira, ibintu ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwahakanye.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ghana yatangaje ko yakiranye agahinda kenshi inkuru y’urupfu rwa Bashiru Isak, umugabo w’imyaka 40, bivugwa ko yarashwe ku wa Kabiri mu gace ka Khayelitsha hafi y’Umujyi wa Cape Town.

Iyo minisiteri yavuze ko yahise yoherereza Afurika y’Epfo inyandiko iyamagana ibyabaye ndetse inatanga ikirego mu nzego za polisi.

Mu gusubiza, Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo yavuze ko atewe impungenge n’uko ubuyobozi bwa Ghana bukomeje gukwirakwiza amakuru budafitiye gihamya, bushingiye ku bibazo by’abimukira badafite ibyangombwa.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko nta dosiye ifite ijyanye n’ubwicanyi bwa Bashiru Isak bivugwa ko bwabereye i Khayelitsha.

Icyakora, yemeye ko iri gukora iperereza ku rupfu rw’undi Munya-Ghana witwa Kwabena Boagen w’imyaka 35, wishwe umunsi umwe mbere yaho mu gace ka Nyanga, na ko kari hafi ya Cape Town.

Polisi yavuze ko Boagen yabaga i Khayelitsha ariko akorera mu kabari kari i Nyanga aho yiciwe. Amakuru y’ibanze agaragaza ko abagizi ba nabi binjiye aho yakoreraga, bamusaba amafaranga mbere yo kumurasa.

Abo bakekwa gukora icyo cyaha bahise bahunga, kandi kugeza ubu nta muntu urafatwa.

Inzego za polisi zanavuze ko abaganga bagikora isuzuma ry’umurambo kugira hamenyekane neza icyateye urupfu rwa Boagen.

Aya makimbirane aje mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje guhura n’imyigaragambyo n’ibikorwa byibasira abanyamahanga, ibintu bikomeje guteza impungenge ibihugu byinshi bya Afurika bifite abaturage batuye muri icyo gihugu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments