Habiyarembye
Zacharie wamamaze ku mbuga nkoranyambaga ku mazina ya Bishop Gafaranga
yatangiye kuburana mu mizi urubanza aregwamo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa
ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Ku wa 7
Gicurasi 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rwemeje ko
rwataye muri yombi Gafaranga. Ku wa 22 Gicurasi 2025 nibwo yari yaburanishijwe
urubanza ku ifungwa n’Ifungurwa ry’agateganyo aho Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko hari ibimenyetso
birimo raporo y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze igaragaza ko Gafaranga n’umugore
we bombi bagiranaga amakimbirane, ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko uwo
mugore we witwa Murava afite agahinda gakabije katurutse ku ihohoterwa.
Ubushinjacyaha
bwasobanuye ko Gafaranga ashyira ku nkeke umugore we binyuze mu kumwita ‘Ikigoryi’
ndetse no kumubuza uburenganzira ku mitungo yabo bombi.
Urukiko rw’ibanze
rwa Nyamata ryaje gufata umwanzuro ku wa 23 Gicurasi 2025 rwemeza ko Gafaranga
agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Gusa uyu mugabo usanzwe ari n’umuhanzi
w’indirimbo yaje kujuririra icyo cyemezo.
Ku itariki 7
Nyakanga 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uru rubanza mu bujurire ariko na rwo ruza kwemeza ko
agomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo gihe mu
bujurire nib wo ku rukiko hagaragaye umugore wa Gafaranga, Annette Murava afite
impapuro urukiko rutigeze rwemera kwakira bikavugwa ko zari izigaragaza ko nta
kibazo afite mu rwego rwo gusaba ko umugabo we yarekurwa.
Kuri uyu wa
15 Nzeri 2025 rero akaba ari bwo uru rubanza rugiye gutangira kuburanishwa mu
mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Bishop
Gafaranga aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye
yahanishwa ingingo ya 147 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya
ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko uhamwe na cyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko ntarenze imyaka ibiri.
Like This Post? Related Posts