• Amakuru / MU-RWANDA

Ikinombe giherereye mu Mudugudu wa Kasonga, Akagari ka Muhira, mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, cyagwiriye abaturage babiri bari bari gucukura itaka umwe ahata apfa. 

Iki kinombe cyagwiriye aba baturage mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, mu masaha ya saa Moya.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abagwiriwe n'ikinombe bari bari gucukura itaka no kuripakira mu modoka yanyuma kiza kugwira abantu babiri.

Umwe yagize ati:"Bari bari gucukura itaka mu kinombe bakaripakira mu modoka, nyuma kigwira abantu babiri umwe ahita apfa undi yajyanywe kwa muganga."

Undi muturage yagize ati:"Ubusanzwe nkora hano ariko ku Cyumweru ntabwo nkora hano, ejo twari twiriwemo ari hazima ubona nta n'ikibazo hateza, hanyuma ndi mu rugo mugenzi wanjye wari waje gukora arabwira ati ngo kiguye ku muhungu witwa Nkuru kiramwishe. Ariko buriya buri muntu agira umunsi we, ubu kuri we cyari cyo gihe, ushobora kubona n'umuntu ari kugenda ukabona yikubise hasi, ubwo isaha ye iba igeze.".

Abakozi bakoranaga na Nyakwigendera muri iki kinombe bavuga ko nyir'ikinombe yababwiraga ko nta byangombwa afite bimwemerera gukora muri icyo kinombe ariko akabizeza ko bakomeza gukora kuko ari kubishaka.

Ati''Yatubwiraga ko ari kubishaka natwe tukumva ko gukora nta kibazo. Isomo dukuyemo ni ukujya turoma neza, tugaca ingazi kandi na we agashaka ibyangombwa akabibona."

Aba baturage bakomeza bavuga ko bikwiye ko iki kinombe kitakongera gukora kidafite ibyangombwa, bakanasa ko hatangwa impozamarira kuwakomeretse ndetse n'uwahatakarije ubuzima.

Bati:"Abakoragamo ntibakwiye kongera gukoramo kidafite ibyangombwa. Icyo dusaba ni uko uwahakomerekeye n'uwahatakarije ubuzima ababyeyi be bahabwa impozamarira kandi uri mu Bitaro nyir'ikinombe akamuvuza."

Iki kinombe kikimara kugwira abaturage ubuyobozi bw'umurenge wa Rugerero bufatanyije n'izindi nzego z'umutekano, bahise bihutira gutabara.

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ko nyir'iki kinombe yabujijwe kenshi n'inzego z'ubuyobozi ariko akagakomeza kwigomeka kuvunira ibiti mu matwi.

Yagize ati:"Uyu mugabo nyir'iki kinombe twaramwandikiye nk'umurenge ariko n'ubuyobozi bw'akarere bwaranusuye buramwandikira ndetse bumutangira n'ikirego kuko bagenzi be barabivugaga bakabona ko abikora mu buryo butemewe. None ibyo byaha yakoraga murabona icyo bitubyariye. Bitubyariye urupfu."

Yakomeje avuga ko kuba yakoraga mu buryo butemewe ari yo ntandaro yo gucukura nabi.

Ati:"Twongere rero tubahe ubutumwa. Iki kinombe ntihagire uwongera kukizamo murebe uku kimeze. Ariko na nyiracyo turamushakisha abibazwe kuko niwe utumye tubura ubuzima bw'uyu muturage. Umwana w'imyaka 19 yari afite ejo hazaza heza. Umubyeyi we aramubuze, yari kuba akora n'bindi bitari ibi byo kumuteza ibibazo."

Uwajeneza yasabye abaturage kuba hafi umuryango wa Nyakwigendera, bawusura ndetse no kuwufata mu mugongo. 

Ati:"Musure umuryango, muwufate mu mugongo kuko wagize ibyago, twese twagize ibyago, ahasigaye inzego z'umutekano n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), na bo barakora akazi kabo ariko n'abaturage dukore akacu tutongera gusubira muri iki kinombe kitemewe."

Abaturage bo muri uyu murenge wa Rugerero bavuga ko bakuyemo isomo ryo kutongera kwishora mu bikorwa by'ubucukuzi ubwari bwo bwose mu gihe ba nyir'ibyo bikorwa badafite ibyangombwa kuko ingaruka ari bo zigeraho cyane.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments