Mu murenge
wa Rugerero, akagali ka Muhira mu mudugudu wa Kasonga ho mu karere ka Rubavu
habaye impanuka y’ikirombe cyagwiriye abasore babiri bacukuraga itaka umwe
ahita apfa naho undi ajyanwa kwa muganga yakomeretse bikomeye.
Byabaye mu
gitondo cyo ku cyumweru ku wa 14 Mata 2025 ahagana saa moya za mugitondo.
Iki kirombe
cyagwiriye abasore babiri umwe arakomereka bikomeye naho undi ahita apfa
ababibonye bati “Yapfuye nabi, umutwe wasadutsemo kabiri. Umutwe turumva ko
habonetse igice kimwe ikindi ngo
cyamenetse.”
Basobanura
ko ubundi uko aka kazi gakorwa ngo umuntu umwe arima itaka yasoza abandi
bagatangira kuripakira mu modoka, ari na byo byabaye ubwo iyi mpanuka yabaga
kuko ngo bari bari gupakira imodoka ndetse ngo “Ikigaragara imodoka yari yuzuye isigaje
guhaguruka kiba kiramanutse, kiba kimuciye umutwe.”
Abakoraga
muri iki kirombe gicukurwamo itaka bemeza ko bari babizi ko nyiracyo acukura
adafite ibyangombwa gusa ngo yahoraga ababwira ko akiri kubishakisha. Umwe ati “
Isomo dukuyemo rero ni ukuzajya turima neza tugaca ingazi ibyo byangombwa nawe
akabishaka.”
Bakomeza
basabira umuryango wa nyakwigendera impazamarira ndetse uriya cyakomerekeje
nawe akaba yavuzwa na nyiri iki kirombe.
Umunyamabanga
nshingwa bikorwa w’uyu murenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette yasobanuye ko
nyiri iki kirombe yacukuraga mu buryo butemewe n’amategeko ndetse ko
yihanangirijwe kenshi ariko akabirengaho gusa ngo kuri ubu agiye gushakishwa
akurikiranwe mu mategeko.
Ati “Twebwe
nk’ubuyobozi twaranamwandikiye, ariko n’ubuyobozi bw’akarere bwaramusuye
buranamwandikira ndetse bumutangira n’ikirego kuko bagenzi be barabivugaga
bakabona ko ibi bintu abikora mu buryo butemewe. None ibyo byaha yakoraga
murabona icyo bitubyariye, bitubyariye urupfu. Nyiracyo turamushakisha abibazwe
kuko ubu ni we utumye tubura ubuzima bw’uyu muturage.”
Uriya muturage iki kirombe cyishe afite imyaka 19 y’amavuko, abakoranaga na we muri iki kirombe babwiye umunyamakuru wacu ko bamwitaga Nkuru.