• Amakuru / MU-RWANDA

Mu gitondo cyo ku wa 14 Nzeri 2025, Coaster yavaga Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, yerekeza Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, yageze mu Gatsata igonga umunyonzi n'umugenzi bose bahita bahasiga ubuzima.

Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye iba bavuga ko yatewe n’uko umushoferi wari utwaye Coasteri yihutaga cyane ndetse ko ashobora no kuba yari yasinze kuko Coaster yavuye mu ruhande yari igenewe kugenderamo ihita ijya mu rundi igonga umunyonzi n’umugenzi bombi bahita bapfa, iranakomeza igonga n’ibindi binyabiziga byari imbere yayo.

Umwe bari aba baturage yagize ati:“Nari ngeze hariya imbere umugenzi aba aransifuye numva irakubise, mbona Coaster ihise ibarangiza n’abamotari, coaster niyo yabiteye yinjiye mu mukono utari uwayo iba ikubitanye n’abanyonzi ikubita n’abamotari."

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yashatse kwiruka ariko abaturage bari aho bamubera ibamba baramufata kugeza ubwo inzego z’umutekano zahageze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emanuel Kayigi, yemeje ko iyi mpanuka yahitane umunyonzi n’umugenzi yari atwaye.

Yagize ati:"Imodoka ya coaster yaturukaga Nyabugogo yerekeza Nyacyoga, umushoferi yataye umukono we yagenderagamo ajya mu kindi gisate cy'umuhanda agonga umuntu wari utwaye igare n’uwo yari ahetse bitaba Imana. Muri iyo mpanuka umushoferi yagonze mini bus agonga na moto ebyri hakomeretsemo abantu batatu bajyanwa kwa muganga n’undi wokomeretse byoroheje avurirwa aho ahita ataha."

SP Kayigi yakomeje avuga ko icyateye iyi mpanuka ari uburangare no kutariganiza umuvuduko ku mushoferi wari utwaye iyo Coaster.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.

Mu gihe mu mwaka wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments