??
Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagabo babiri igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza kwica Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi.
Leonard
Phiri ukomoka muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde ukomoka muri Mozambique
batawe muri yombi mu Ukuboza 2024, ubwo bafatanwaga uburozi burimo uruvu.
Ubushinjacyaha bwa Zambia bwagaragaje ko
aba bagabo bari barahawe ikiraka n’umudepite watorotse ubutabera bwa Zambia,
kugira ngo bice Perezida Hakainde
Hichilema.
Muri uru rubanza, aba bagabo bavugaga ko
ari abavuzi gakondo ariko umunyamategeko wabo, Agrippa Malando, we yemeye ko
bakoze icyaha, abasabira kugabanyirizwa ibihano kuko ari ubwa mbere
bakurikiranywe n’ubutabera.
Umucamanza Fine Mayambu yagize ati: “Bombi
bemeye ko bari batunze uburozi. Phiri yerekanye umurizo w’uruvu yifashishaga mu
migenzo, bikaba byari guteza urupfu mu minsi itanu.”
Mayambu yagaragaje ko Phiri na Mabulesse
atari abanzi ba Perezida Hakainde
Hichilema gusa, ahubwo ko
ari abanzi b’abaturage ba Zambia muri rusange.
Mayambu yagaragaje ko nubwo siyansi
itemera amarozi nk’aya, ari ngombwa ko itegeko ryubahirizwa kuko rirengera
sosiyete ishobora guterwa ubwoba n’abavuga ko bafite imbaraga zidasanzwe.
Like This Post? Related Posts