• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

??


Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagabo babiri igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza kwica Perezida Hakainde Hichilema bakoresheje uburozi.

Leonard Phiri ukomoka muri Zambia na Jasten Mabulesse Candunde ukomoka muri Mozambique batawe muri yombi mu Ukuboza 2024, ubwo bafatanwaga uburozi burimo uruvu.

Ubushinjacyaha bwa Zambia bwagaragaje ko aba bagabo bari barahawe ikiraka n’umudepite watorotse ubutabera bwa Zambia, kugira ngo bice Perezida Hakainde Hichilema.

Muri uru rubanza, aba bagabo bavugaga ko ari abavuzi gakondo ariko umunyamategeko wabo, Agrippa Malando, we yemeye ko bakoze icyaha, abasabira kugabanyirizwa ibihano kuko ari ubwa mbere bakurikiranywe n’ubutabera.

Umucamanza Fine Mayambu yagize ati: “Bombi bemeye ko bari batunze uburozi. Phiri yerekanye umurizo w’uruvu yifashishaga mu migenzo, bikaba byari guteza urupfu mu minsi itanu.”

Mayambu yagaragaje ko Phiri na Mabulesse atari abanzi ba Perezida Hakainde Hichilema gusa, ahubwo ko ari abanzi b’abaturage ba Zambia muri rusange.

Mayambu yagaragaje ko nubwo siyansi itemera amarozi nk’aya, ari ngombwa ko itegeko ryubahirizwa kuko rirengera sosiyete ishobora guterwa ubwoba n’abavuga ko bafite imbaraga zidasanzwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments