• Amakuru / MU-RWANDA


Umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Nzeri 2025, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, uvuga ko hari gukorwa amavugurura mu biciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva muri Mutarama 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri  
rivuga ko hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi ziyongereye zikagera kuri 85% mu mwaka wa 2025, mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.

Rikomeza rigaragaza ko kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ko ibikorwaremezo bizakomeze kwitabwaho mu buryo burambye.

Uko ibiciro by'amashanyarazi byari bisanzwe bihagaze 

Ibiciro by’amashanyarazi byakoreshwaga mu Rwanda byari byaratangiye kubahirizwa kuva muri Mutarama 2020.

Ibiciro byashyizweho icyo gihe n'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), byagaragaza y’uko abafatabuguzi bo mu ngo batarenza KWh 15 ku kwezi bishyuraga ku giciro cy’amafranga 89Frw kuri kWh.

Na ho abakoresha hagati ya 15-50 ku kwezi bishyura amafaranga 212Frw, mu gihe abakoresha hejuru ya KWh 50 ku kwezi bakishyura 249Frw kuri kWh.

Igiciro cy’amashanyarazi ku nzu zitari izo guturamo yari amafaranga 227Frw ku bakoresha munsi ya KWh 100 ku kwezi. Mu gihe abakoresha hejuru ya KWh 100  bakishyura 255Frw kuri kWh.

Ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi igiciro cy’amashanyarazi cyari amafaranga 186Frw kuri kWh.

Inganda nto zikoresha munsi ya KWh 220,000  ku mwaka igiciro cyari amafranga 134Frw, mu gihe inganda ziciriritse (medium) zikoresha hagati ya KWh 220,000-660,000 ku  mwaka igiciro cyari 103Frw kuri kWh na ho ku nganda nini zikoresha hejuru ya KWh 660,000 ku mwaka igiciro cyari kuri 94Frw kuri kWh.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zari 82.2%, muri zo 57.4% zikoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari, mu gihe 24.8% zikoresha ingufu zituruka ahandi, harimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Iri vugurura ry'ibiciro by'amashanyarazi rije rikurikira andi mavugurura yabaye mu nzego zitandukanye nk'urw'ubwikorezi, aho ibiciro byatumbagiye mu gihe ibyo Abanyarwanda binjiza bitiyongera, ari ho bahera basaba ko ibiciro ku masoko byasanishwa n'imishahara yabo.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments